ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Imirwano ya FARDC n’ishyirahamwe CODECO yatumye benshi bata ibyabo, amazu aratwikwa

by RWANDATODAY EDITORIAL 19 January. 2020 @rwandatoday 11K Views


19012020160441arton149200.jpg
ADVERTISEMENT



Urusaku rw’amasasu rwumvikanye guhera mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, itariki 19 Mutarama 2020, mu gace ka Amée gaherereye mu birometero 55 uvuye mu Gasantere k’ubucuruzi ka Mahagi, Teritwari yo mu Ntara ya Ituri ikungahaye kuri zahabu, aho bivugwa ko abaturage benshi bata ibyabo ndetse amazu amwe aratwikwa.

Perezida wa Sosiyete Sivile ya Jukoth, Me Patrice Ufoyuru, avugana na Actualite.cd dukesha iyi nkuru, yasobanuye ko ari imirwano ikomeye yahuje FARDC n’inyeshyamba z’umutwe w’Ishyirahamwe riharanira Iterambere rya Congo, CODECO, mu magambo ahinnye y’Igifaransa.
ADVERTISEMENT

Iri shyirahamwe rishinjwa gukongeza ubugizi bwa nabi bumaze guhitana abantu 700 kuva mu 2017 muri teritwari ya Djugu.

Muri iki gitondo, uhagarariye sosiyete sivile yagize ati: “Ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo, inyeshyamba za CODECO zaje gutera igiturage bacu ku bw’amahirwe zigwa muri zone itukura. 

Muri aka kanya mbavugisha urusaku rw’amasasu rurakomeje. Igice kinini cy’abaturage bahungiye mu biturage bitekanye guhera ejo nijoro kuko ubutumwa bw’icyo gitero bwari bwatangiye gukwirakwizwa. Twe twasigaye, ubu twifungiranye mu nzu ariko turi kubona umuriro nk’aho amazu amwe arimo gutwikwa .”

Iyi nkuru iravuga ko igisirikare cya Congo kitahise kiboneka ngo kigire icyo gitangaza kuri icyo gitero

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : Aline UWITONZE 21 February, 2020










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links