ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Gasabo: Ishyamba rya MINAGRI ryigaruriwe n'agatsiko k'amabandi asambanyirizamo abagore n'abakobwa ku ngufu

by Vincent TWAGIRAYEZU 14 January. 2020 @rwandatoday 3K Views


14012020093148Bumbogo.png
ADVERTISEMENT


Hirya no hino mu gihugu usanga hari ahantu abantu benshi baba batinya kunyura mu masaha ya nijoro bitewe n’umutekano waho uba ukemangwa cyane cyane kwamburirwamo no gufatwa ku ngufu ku bagore n’abakobwa bikorwa na bamwe mu dutsiko tw’amabandi biba bivugwa ko baba muri utu duce.

ADVERTISEMENT

Ibi ni ibyemezwa n’abatuye mu murenge wa Bumbogo ho mu karere ka Gasabo bavuga ko bahangayikishijwe n’ishyamaba rizwi nk’irya MINAGRI. Bavuga ko iri shyamba ryigaruriwe n’agatsiko k’amabandi atezamo umutekano mucye aho afatiramo abagore n’abakobwa bahanyura ku ngufu akabasambanya ndetse akanambura abarinyuramo bose.


Ibi ni ibivugwa na bamwe mu barifatiwemo ku ngufu n’abaryamburiwemo abandi bagatererwamo ibyuma nk’uko babitangarije itangangazamakuru, bakaba basaba inzego z’umutekano ko aya mabandi yafatwa byaba na ngombwa akaraswa akicwa.


Iri shyamba riherereye mu mudugudu wa Gikumba, akagari ka Nyabikenke, Umurenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali rikaba rizwi nk’irya MINAGRI.


Abaturage bafite imirima hafi y’iri shyamba, abarituriye ndetse n’abanyeshuri barinyuramo bavuga ko nta mutekano urirangwamo bitewe n’ibikorwa by’urugomo bikorerwamo.


Umwe mu bahaye ubuhamya TV1 dukesha iyi nkuru utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko yigeze guhuriramo n’umugabo umwe yari anasanzwe azi yajyaga abona ahitwa mu Izindiro, akamutangira akamusaba gukuramo akenda k’imbere hanyuma amusambanya ku ngufu arangije anamwambura igikapu yari afite.


Ikindi gihangayikishije abaturiye iri shyamba ngo ni abana barinyuramo bajya kwiga ku kigo cy’amashuri kiri hakurya yaryo kuko ngo ab’abakobwa bafatwa ku ngufu akenshi bagatinya no kubibwira ababyeyi babo ku buryo ubu ababyeyi bemeza ko nta mukobwa wo muri aka gace ukiri isugi.


Umuyobozi w’umurenge wa Bumbogo, Rwigamba Deo avuga ko bagiranye inama n’inzego za polisi y’igihugu n’ingabo hakemezwa ko umutekano wo muri iri shyamba ugiye kurushaho gukazwa.


Rwigamba Deo akomeza avuga ko bakajije ingamba zo gushakisha abakora ibi kandi ko hari na bamwe mu bakekwaho ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi batangiye gutabwa muri yombi.

 


ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : Vincent TWAGIRAYEZU 28 January, 2020










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links