ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

"Aho gukuramo umwitandiro wanjye nahara ikamba" -Keza Yusla witabiriye Miss Rwanda 2020

by Vincent TWAGIRAYEZU 13 January. 2020 @rwandatoday 2K Views


13012020005811yusia-2757081578760661.jpg
ADVERTISEMENT


Kuri uyu wa Gatandatu ijonjora ryo gushaka umukobwa uzahabwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2020 [Miss Rwanda 2020] ryari ryakomereje mu ntara y’Iburasirazuba hashakwa abakobwa bazahagararira iyi ntara aho Keza Yusla yanze gukuramo umwambaro wa Islam yari yambaye mu gihe yabisabwaga n’abagize akanama Nkemurampaka.

ADVERTISEMENT

Kuri uyu wa Gatandatu ijonjora ryo gushaka umukobwa uzahabwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2020 [Miss Rwanda 2020] ryari ryakomereje mu ntara y’Iburasirazuba hashakwa abakobwa bazahagararira iyi ntara aho Keza Yusla yanze gukuramo umwambaro wa Islam yari yambaye mu gihe yabisabwaga n’abagize akanama Nkemurampaka.


Ni nyuma yo kubona abahazahagararira intara z’Iburengerazuba, Amajyaruguru, Amajyepfo kuri ubu hakaba hari hatahiwe intara y’Iburasirazuba aho kugeza ubu hamaze kuboneka abakobwa 19 baziyongeraho abazahagararira Umujyi wa Kigali nabo bazamenenyekana tariki ya 18 Mutarama 2020.


Kamwe mu dushya twabaye mu ijonjora ryo muri iyi ntara ni uko hagaragaye umukobwa witwa Keza Yusia w’umu Isilamu wanze gukuramo umwitandiro nubwo nawe atangaza ko yiteguye guhatanira iri kamba rya Miss Rwanda kuko na mbere hose yakuze afite inzozi zo kuryambikwa kuko yumva ko ari iry’agaciro kanini mu gihugu.


Keza Yusla yavuze ko umukobwa w’umusilamukazi agomba kujya mu ruhame buri gihe yitandiye ari nayo mpamvu atashoboraga gukuramo uyu mwitandiro we kabone n’ubwo byaba ari byo byari kumuhesha ikamba.


Yagize ati “…Ndabyiteguye ndi umusiramukazi, rero byaba bimbangamiye ntago nawukuramo.”


Uyu mukobwa ni ubwa kabiri yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda kuko 2019 nabwo yari yitabiriye gusa kuri izi nshuro zose ntiyabashije gukomeza.

Keza Yusla ufite uburebure bwa 1.71mn ku kijyanye no kuba yagaragaza ubwiza bwe bwose yagize ati “Nibaza ko ubwiza bwanjye ari ubu naberetse.”


Uyu niwe wenyine wari witabiriye iri rushanwa yambaye umwitandiro wa Islam asobanura ko ihame ry’idini ya Islam rivuga ko nta mugore ujya mu ruhame atipfutse mu mutwe. Avuga ko impamvu muri 2019 yari yitabiriye atambaye uyu mwambaro ari uko hari imyemerere yari itarakura mu mutwe we.


Intara y’Iburasirazuba izwiho kuba yaravuyemo Miss Akiwacu Colombe muri 2014 hatoranyijwemo abakobwa 15 bazayihagararira gusa Keza Yusla ntiyabonetse muri bo.




Keza Yusla afite uburebure bwa metero 1 na 71cm



ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : Vincent TWAGIRAYEZU 28 January, 2020










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links