ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Abayobozi bakuru bagera kuri 700 bateraniye mu masengesho yo gusengera u Rwanda -AMAFOTO

by Vincent TWAGIRAYEZU 12 January. 2020 @rwandatoday 6K Views


12012020031805Amasengesho (6).jpg
ADVERTISEMENT


Kuri iki Cyumweru i Kigali muri hateraniye abayobozi bakuru muri Guverinoma, inzego z’abikorera, abagize sosiyete sivile n’inshuti z’u Rwanda zaturutse mu bihugu bisaga 10 mu masengesho agamije gusengera u Rwanda asanzwe azwi nka “National Prayer Breakfast”, amasengesho ari kubera muri Kigali Convention Center.

ADVERTISEMENT

Abagera kuri 700 nibo bitabiriye aya masengesho ari kubera mu nyubako ya Kigali Convention Center, akaba ari amasengesho ngarukamwaka kuri iyi nshuro ahuriranye n’igihe u Rwanda eusoje icyerekezo 2020 rwerekeza mu rugendo ruganisha ku cyerecyezo 2050.


Ay’uyu mwaka yahawe insanganyamatsiko yitwa “Imiyoborere izira impinduka: Kwishimira aho tugeze dutegura ejo hazaza.” Asanzwe ategurwa n’umuryango “Rwnada Leaders Fellowship” kuva mu 1995.


Agamije gufasha abayobozi bakuru kwiyegereza Imana, gusangira no kuragiza Imana  igihugu n’abayobozi bacyo bagahurira hamwe bagasangizwa ijambo ry’Imana.


Nk’uko insanganyamatsiko y’amasengesho y’uyu mwaka ibivuga, amasengesho y’uyu mwaka afite intego yo kureba ibyo u Rwanda rwagezeho rukanashimira Imana no kureba ibyo rwifuza kugeraho mu rugendo ruri imbere hagamijwe kwimakaza umuco wo gushimira Imana n’abo yagiye ikoresha ngo igihugu kibe kigeze kuri iyi ntambwe y’iterambere, ni ukubuga Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’abo bafatanyije kuyobora igihugu.


Mu masengesho y’umwaka ushize wa 2019, Perezida Paul Kagame mu ijambo rye yari yavuze ko bidakwiye kuba umuyobozi yaba abayeho neza nyamara abo ayobora bamerewe nabi.


Yagize ati “Njye rwose mpora mfite impungenge zo kuzashorera abantu barwaye bwaki, bashinje, bameze nabi nkavuga nti ‘Mana ngaba abantu bawe wanshinze’. Ntabwo umutima wanjye ujyanye nabyo. Numva bidakwiye. Kugirango utazashorera abantu bameze batyo, ikintu cya mbere ni uko buri muyobozi bikwiye kumutera isoni. Mugomba kugira isoni. Iyo wemera indangagaciro ukazibura bikwiriye kugutera isoni.”


Icyo gihe Perezida wa Repubulika yaboneyeho gushishikariza abayobozi n’abayoborwa kurangwa n’indangagaciro kugirango bagere ku iterambere rirambye kuko iterambere ryiza rishingira ku ndangagaciro.



Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'umutekano, Gen. James Kabarebe yitabiriye amasengesho


Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa nawe yitabiriye aya masengesho


Mufti w'u Rwanda (uhagarariye idini ya Islam mu Rwanda) nawe ari muri aya masengesho


Rev. Karurangwa Ephraim, Umuvugizi wa ADEPR nawe yitabiriye aya masengesho


Inshuti z'u Rwanda zaturutse mu bihugu bisaga 10 nazo zitabiriye amasengesho yo gusabira u Rwanda


Bashimye Imana mu ndirimbo zihimbaza Imana


Imbyino gakondo nazo zakoreshejwe mu gushima Imana



Haraza no kuba igikorwa cyo gusangira



Amafoto: IGIHE


ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO












Nature
by : FRATERNE MUDATINYA 20 July, 2020





FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links