ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Gakenke:Kubufatanye n'umushinga Compassion International Hasojwe Ubukangurambaga bwo Kurwanya Ibiyobyabwenge mugiterane mpuzamatorero cyari kimaze iminsi itatu.

by Edouard Nsengiyumva 12 January. 2020 @rwandatoday 5K Views


12012020024013DSC_5733.jpg
ADVERTISEMENT


Bamwe baturage batuye mu bice bitandukanye by’AKarere ka Gakenke bavuga ko muri uyu murenge hakigaragara abakoresha ibi yobyabwenge cyane cyane murubyiruko.
Ni mu bukangurambaga bwatangirijwe muri centre ya Gakenke kuwa Kane taliki ya 9 Mutarama 2020, bukaba bwari bugamije gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge kugirango habeho umuryango utekanye.
Umwe mubaturage twaganiriye yagize ati:” Ibiyobyabwenge biraboneka hano buhoro buhoro…kuko bigaragara ko bifatwa kandi n’amakuru iyo tubibonye turayatanga, tukabatangamo raporo”.
ADVERTISEMENT

Muri ubu bukangurambaga HABAMENSHI Cyprien  Uhagarariye amadini n'amatorero mu Karere ka Gakenke, agaragaza ko imwe mu mu mpamvu z'ubwo bukangurambaga ari ukwigisha urubyiruko kureka ibiyobwenge ngo kuko birwonona.
Yagize ati:” Tubona ko abana baba mu muryango kandi baba mu muryango nyarwanda rero ku bobazo biri mu gihugu harimo n’ibiyobyabwenge bitandukanye ubwo rero turifuza ko umuryango ubwawo umwana azamukiramo nawo uba ufite ubuzima busesuye kandi bwiza… akaba umuntu igihugu kizagirira ikizere kandi kugirango wa mwana azamuke neza tugomba kwegera umuryango muri rusange (Community)tukabakangurira ibyo bareka byatuma umuryango nyarwanda usubira inyuma ”. 
Umuyobozi wari uhagarariye inzego za Leta NYIRABASHYITSI Joselyne Yagize ati:Kuba twarabonye uyu mufatanyabikorwa ubundi usanzwe ufite misiyo ijyanye n’iyobokamana no gufasha abatishoboye bagatekereza ko twafatanya mu buryo bwo kurwanya ibiyobyabwenge … .
Ni ikintu twebwe nk’ubuyobozi twishimira kubera ko;ntabwo twagira umuryango utekanye mu gihe haba urubyiruko rwacu rufata ibiyobyabwenge, baba ari abagabo bubatse bafata ibiyobyabwenge bigatuma imiryango ihungabana igateza impfu za hato na hato,igateza amakimbirane mu by’ukuri turashima iki gikorwa ni ubukangurambaga bufite akamaro”.

Abayobozi b'amamdini n'amatorero basabwe gukomeza ubu bukangurambaga kugira ngo bakomeze guharanira kugira umuryango utekanye.
Ni igiterane cyitabiriwe n'amakorari atandukanye
Muri iyi minsi itatu hubatswe ubwiherero 3 murwego rwo kurwanya umwanda hanatangwa ubujyanama kumiryango yabanaga mu makimbirane murwego rwo kwimakaza imibereho myiza y'abaturage.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO












Nature
by : FRATERNE MUDATINYA 20 July, 2020





FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links