ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

RDC yashyikirije u Rwanda Abanyarwanda 16 bafatiwe mu mukwabu i Goma

by Vincent TWAGIRAYEZU 12 January. 2020 @rwandatoday 2K Views


12012020011638arton128723-af2aa.jpg
ADVERTISEMENT


Ubuyobozi bw’umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Mutarama 2020 bwashyikirije u Rwanda Abanyarwanda 16 bafatiwe mu mukwabu wo gushakisha abateza umutekano mucye i Goma.

ADVERTISEMENT

Ni umukwabu wakozwe n’ubuyobozi bw’umujyi wa Goma hagamijwe hagamijwe gufata ababa bari mu bikorwa biteza umutekano mucye muri iki gihugu cyane cyane mu mujyi wa Goma hamaze iminsi hari imidugararo n’ubujura, abafashwe akaba ari abashinjwaga gukora ibikorwa by’ubujura n’ubwambuzi no kuba baba muri iki gihugu mu buryo butemewe n'amategeko.

Aba banyarwanda bazanywe na Meya w’umujyi wa Goma, Muisa Kense Timothee abashyikiriza umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Deogratias.


Meya w’umujyi wa Goma Kense Timothee yashimiye iki gikorwa aho yagaragaje ko iyi ari imikoranire myiza iri hagati y’umujyi ayoboye n’akarere ka Rubavu bisanzwe bihana imbibi ndetse n’ibihugu byombi.


Yagize ati “Turishimira imikoranire dufitanye n’u Rwanda kandi tugiye gukomeza gushakisha andi mabandi yaba abanye-Congo cyangwa abanyamahangabateza umutekano mucye mu mujyi wa Goma.”


Nzabonimpa Deogratias, Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu nawe yashimye iyi mikoranire n’umubano ibihugu byombi bisanzwe bifitanye kuko n’ubundi u Rwanda rusanzwe ruha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abaturage bayo baba bakoreye ibyaha mu Rwanda.


Ati “Ibihugu byombi RDC n’u Rwanda dukorana buri munsi kandi turishimira uko umubano uhagaze muri iki gihe. Abaturage ba Congo bakoreye ibyaha mu Rwanda natwe tubasubiza iwabo.”


Aba banyarwanda 16 bafatiwe muri RDC mu mpera z’Ukuboza umwaka ushize hamwe n’abandi banyamahanga baba mu mujyi wa Goma mu buryo butubahirije amategeko.


Abanyarwanda 16 bafatiwe mu mukwabu mu mujyi wa Goma bashyikirijwe u Rwanda


ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : Vincent TWAGIRAYEZU 28 January, 2020










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links