ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Iran yemeye inasaba imbabazi ko ari yo yahanuye indege ya Ukraine yaguyemo abasaga 170

by Vincent TWAGIRAYEZU 11 January. 2020 @rwandatoday 4K Views


11012020012418arton128694-4b21c.jpg
ADVERTISEMENT


Leta ya Iran yageze aho yemera ko igisirikare cyayo ari cyo cyahanuye indege ya Ukraine yahanuwe kuwa Gatatu w’iki cyumweru igahitana abantu 176 bari bayirimo ariko kikaba cyarayihanuye mu buryo bw’impanuka.

ADVERTISEMENT

Ni mu gihe Iran yari imaze iminsi ihakana yivuye inyuma iby’ihanurwa ry’iyi ndege aho ibihugu bya Canada na Amerika byayishinjaga ko missile yayo ariyo yahanuye iyi ndege.


Igisirikare cya Iran cyavuze ko habayeho ikosa ry’umuntu wikanze iyi ndege nyuma y’uko iyi ndege igurutse ikagera mu kirere kigenewe ubwirinzi bwa Iran agahita ayirasa yikanze ko ari iya Amerka mu gihe igisirikare cyari cyakajije umutekano wo ku rwego rwo hejuru kikanga kuba cyaterwa na Amerika nyuma y’amasaha make Iran irashe missile 22 ku birindiro by’ingaboza Amerika cyihorera ku rupfu rwa Gen Soleimani wishwe n’ingabo za Amerika ku kibuga cy’indege I Baghdad.


Iran yemeye ibi nyuma y’igitutu yakomeje gushyirwaho n’ibihugu nka Amerika na Canada byaburiyemo abaturage benshi babyo nyuma y’amasaha make minisitiri w’intebe wa Canada, Justin Turdeau atangarije ko leta ye igiye kurega Iran ku baturage bayo bagera kuri 60 baburiye ubuzima muri iyi ndege.

Ibinyamakuru bitandukanye byari byakomeje gutangaza ko nta kabuza iyi ndege yahanuwe na Iran mu buryo bw’impanuka kuko iperereza ryari ryakozwe ryari ryagagagaje ibimenyetso ko indege yakozweho na Missile ebyiri mbere y’uko ihanuka 


Iran n’ubwo yemeye ibi ariko yatangaje ko nta gihugu izaha agasanduku kayo k’umukara [Black Box] ngo gasuzumwe harebwe icyateye impanuka usibye ibihugu byaburiyemo abaturage babyo benshi Yuma yo kuvanaho ibisigazwa byayo.


Perezida wa Iran, Hassam Rouhani akoresheje Twitter yavuze ko iri hanuka ari ikosa rikabije ridashobora kwihanganirwa bityo ko abakoze ibi iperereza rikomeje ngo bahanwe.


Minisitiri w’intebe wa Iran, Mohammad Javad Zarif nawe yabyemeye anabisabira imbabazi ariko akavuga ko ihanuka ry’iyi ndege rigomba gushinjwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


Igisirikare cya Iran cyemeye kinasaba imbabazi kinatangaza ko kigiye kuvugurura ubwirinzi bwacyo ku buryo hatazongera kubaho amakosa nk’aya. Cyatangaje kandi ko hari na bamwe mu ngabo zacyo bari bashinzwe kurasa izi missile bagomba kubiryozwa.


Indege ya kompanyi y’indege ya Ukraine yarasiwe hafi y’ikibuga cy’indege cya Imam Khomeini mu murwa mukuru Tehran wa Iran nyuma y’iminota mike igurutse yerekeje I Kiev muri Ukraine, ikaba yari itwaye abagenzi 176 baturuka mu bihugu bya Amerika, Canada, Ubwongereza, Ukraine, Suede na Afghanistan.

 

Indege ya Ukranaine yahitanye abagenzi 176 yari itwaye


ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO












Nature
by : FRATERNE MUDATINYA 20 July, 2020





FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links