ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Menya byinshi ku muco w’aba surma bo muri Etiyopiya bashaka ubwiza bikebesha inzembe-AMAFOTO

by Edouard Nsengiyumva 10 January. 2020 @rwandatoday 13K Views


100120201752181-212x300.jpg
ADVERTISEMENT


Mu gihugu cya Ethiopia abana b’abakobwa bafite kuva ku myaka 12, bo mu bwoko bw’aba Surma batuye mu kibaya cya Omo, bakoresha uburyo budasanzwe bashaka ubwiza, aho bikatagura umubiri wose bakoresheje inzembe n’ibindi byuma bityaye cyane baharanira kugira inkovu nyinshii ku mibiri wabo, ibintu bifatwa nk’uturango tw’ubwiza mu muco wabo.Mu buribwe bukomeye ndetse n’ukwihangana guhambaye, iyo aba bana b’abakobwa bari kubakatagura, birinda kurira cyangwa kugira ikindi kintu bavuga mu gihe icyo gikorwa kirimo kuba kugeza kirangiye.
ADVERTISEMENT

Ikinyamakuru Daily Mail, dukesha iyi nkuru, kigaragaza ko muri aka gace gatuyemo aba bantu bo mu bwoko bw’aba Surma, gukora iki gikorwa bifata iminota itarenze 10 aho baba barangije kubakatagura umubiri wose.
Aba bantu bo muri ubu bwoko bemeza ko umwana w’umukobwa utarakorewe iyi mihango afatwa nk’aho ari mubi cyane ku buryo uko yaba asa kose bitamworohera kubona umusore umubenguka.

Umwana w’umukobwa ukomoka muri ubu bwoko bw’aba Surma iyo ageze mu kigero cy’imyaka 10 atangira kwisabira ababyeyi be ko bamukatagura ku mubiri we kuko iyo amaze kurenza imyaka 12 atangira kwiheba kuko aba abona ko hari byinshi abura ndetse akaba yagira n’isoni zo kujya mu ruhame.
Igihugu cya Ethiopia ni kimwe mu bihugu bikigaragaramo imico ndetse n’imigenzo itangaje aho usangamo amoko menshi atandukanye y’abantu bafite imyemerere itandukanye aho usanga bagenda bakora ibintu bitangaje kandi byihanriye mu mico yabo.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : Vincent TWAGIRAYEZU 28 January, 2020










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links