ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Batewe urujijo n’impinduka abanyamaguru bambukiramo mu mihanda

by Edouard Nsengiyumva 10 January. 2020 @rwandatoday 5K Views


10012020172947arton8796.jpg
ADVERTISEMENT


Bamwe mu batwara ibinyabiziga n’abagenzi baratangaza ko babangamiwe n’ihindagurika rya hato na hato ry’amarangi asigwa mu mihanda itandukanye mu rwego rwo kurengera umutekano w’abanyamaguru mu gihe bambukiranya imihanda, ibintu bemeza ko bishobora no kugirana isano no gusesagura.
Ni mu gihe ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), buvuga ko izi mpinduka zigamije kwita ku mutekano w’abanyamaguru bambuka imihanda ya kaburimbo.
Hirya nohino mu gihugu hagaragara impinduka za hato na hato mu mabara asigwa mu mirongo abanyamaguru bambukiramo mu mihanda izwi nka Zebra crossing mu ndimi z’amahanga.
Abatwara ibinyabiziga bavuga ko izi mpinduka za hato na hato batamenyeshwa zibabangamira bikaba byanateza impanuka.
Umushoferi witwa Eric Nshimiyimana yagize ati “Umugenzi iyo agutanze mu muhanda ntuba wabyiteguye ariruka akirasa muri zebra crissing, polisi yaba iri hafi ikakwandikira ukabura uburyo ubigenza izi mpinduka z’amabara, umweru wabonekaga neza ariko umuhondo wo ntugaragara rwose.”
ADVERTISEMENT

Musabimana Alphonse utwara abantu kuri moto ati “Nanjye nk’umumotari iyo uturutse ruguru ubona hera umenya ko ari muri zebra crossing ariko nka ririya rangi ry’umuhondo iyo ari ninjoro ntituribona neza uza uzi ko ari ibisanzwe ugatungurwa n’uko umugenzi yagezemo utabizi.”
Abanyamaguru na bo bavuga ko izi mpinduka zishobora guteza impanuka kuko hari igihe abatwara ibinyabiziga badahagarara bitwaje ko batabonye aya mabara.
Ntihabose Emmanuel ati “Nkatwe abanyamaguru bahora bambuka imihanda, iyo tubibonye twibaza kuri izi mpinduka kuko ziteza impanuka nk’ubu mu Gatenga baherutse kuhagongera umukobwa bitewe n’uko amabara yasibye.”
Na ho Umutoniwase shadia umunyamaguru ati “ Twumva ibara ry’umweru n’umukara ariryo ryiza kuko ibara ry’umuhondo iyo imvura iguye rirandura.”
Baba abagenzi ndetse n’abatwara ibinyabiziga bifuza ko ibara ry’umweru n’umukara cyaba ari cyo kimenyetso gishyirwa ahambukira abanyamaguru.
Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CP Rafiki Mujiji, avuga ko ibara ryemewe mu mategeko y’umuhanda ari umukara n’umweru akanasaba abatwara ibinyabiziga kujya bubahiriza abanyamaguru kuko na bo bafite uburenganzira ku muhanda.
At i “Itegeko dufite rigenga umuhanda ni iryo mu 1987 kugeza ubu itegeko rivuga umweru umukara ni usanzwe wa kaburimbo ariko iryo bara si cyo kibazo icyo tureba ni uburyo byubahirizwa.
Turasaba abakoresha ibinyabiziga ko bubahiriza hariya abanyamaguru bambukira cyane kuko umunyamaguru tumwita umunyantege nke uburenganzira bwe bugomba kubahirizwa.”
Gusa, ibi bisa n’ibitandukanye n’icyemezo cyafashwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA). Iki kigo na cyo cyemera ko umukara n’umweru ari wo wemewe n’amategeko ariko kigatanga impamvu zituma gikoresha andi mabara.

Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Imena Munyampenda yagize ati “Ubundi itegeko rivuga umweru n’umukara ariko twaje gusanga ibara ry’umweru iyo abashoferi barigezeho ntibamenya ko umunyamaguru ari we ugomba kwambuka ni bwo twaje gufata irangi ry’umuhondo rivuga ngo itonde kandi ni inyigo twakuye mu gihugu cy’u Busuwisi.”
Hashize umwaka urenga izi mpinduka zitangiye gukorwa, kugeza ubu kandi ahasize umuhondo n’umukara n’ubwo ari hato hamaze gukoreshwa millioni 196 z’amafaranga y’u Rwanda, ibintu bamwe babibona nko gusesagura, icyakora afite uko abibona.
Munyampenda ati “Imisoro y’abaturage? imisoro y’abaturage tuyiha agaciro kuko ubu dukoresha amarangi aramba mu gihe ayo twabanje gukoresha atamaraga igihe mu muhanda.”
Ikigo gishinzwe ubwikorezi kivuga ko hafashwe umwanzuro mu Gihugu hose ko hagomba gusigwa ibara ry’umuhondo ahambukira abanyamaguru kandi inzira imwe gusa isigwa n’amafaranga ibihumbi 50 aya marangi akazajya avugururwa nyuma y’imyaka ibiri.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO












Nature
by : FRATERNE MUDATINYA 20 July, 2020





FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links