ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Umunyarwandakazi Uwizeye Joyce ufite umwihariko wo kumenyekanisha imbyino nyarwanda muri Australia ni muntu ki?

by ADMIN 9 January. 2020 @rwandatoday 24K Views


09012020212335img-20191220-wa0041-2082921576853566.jpg
ADVERTISEMENT



Joy Key ni umunyarwandakazi akaba n'umuhanzi utuye muri Australia ahitwa Queensland mu mugi wa Brisbane ufite ubwenegihugu bw'ubunyarwana witwa amazina ya UWIZEYE Joyce yagize ibyo atuganiriza.

Ubwo yagiranaga ikiganiro na Rwandatoday.rw yadutangarije ko nyuma yo kubona ko umuco gakondo yawukunze cyane ndetae akabona ko imbyino nyarwanda zizwi ku izina ryo guhamiriza bisigasira ndetse  bikanamenyekanisha u Rwanda mu ruhando rw’amahanga yadutangarije ko yagize igitekerezo cyo gushyira hamwe urubyiriko rwose rw'abanyarwanda ruba muri Australia mu gikorwa cyo kwimakaza umuco Gakondo kugira ngo utazimira.


UWIZEYE Joyce  afite itorero ritumirwa benshi hatandukanye i mahanga

Yakomeje atubwira ko yahisemo gushinga itorero ry’urubyiruko yise" IGIHOZO Rwandan Association " ryiganjemo abana bakiri bato bose bafite inkomoko y'u Rwandan's muri 2017 ribona ubuzima gatozi muri Australia muri 05/2018 avuga ko kuririmba yabitangiye cyera ariko gutangira gushyira hanze indirimbo ko yabitangiye muri 12/2019.


Itorero rye ryemewe n'amategeko muri Australia

Yatubwiye ko ubwo yagiraga igitekerezo cyo gushinga iri torero ko byari urugendo rutari rumworoheye na gato dore ko yagiye ahurana n’inzitizi nyinshi cyane kubera kubifatanya n’akazi ndetse n’ubuzima bwa buri munsi muri rusange. Yagize ati:" Kubitangira byari nk’inzozi ariko kubigeraho byari urugendo rwankomereye cyane akomeza avuga ko agikomeje urugendo rurerure bitewe nuko areba aho asigaje ko haruta aharangiye".

Yakomoje kandi kumbyino nyarwanda ko zikunzwe cyane mu bihugu by’amahanga cyane cyane muri za festivals n’ibindi bitaramo bitandukanye usanga no munzego bwite za leta bakunze kubatumira mu bitaramo bitandukanye bitewe nuko bakunda imbyino nyarwanda.
ADVERTISEMENT

Yagize ati:" Ndashishikariza n’abandi banyarwanda cyane cyane abatuye i mahanga kwimakaza umuco nyarwanda bakoresheje imbyino Gakondo aho nibanda cyane cyane kubana bato bavukira imahanga kwiga imbyino nyarwanda kugira ngo ejo umuco nyarwanda utazazima tukibagirana i mahanga".

Akomeza abwira urubyiruko ko twese hamwe dusigasire ingobyi yaduhetse Rwanda ijabo ryawe riguhe ijambo mu ruhando rw'amahanga.

Joy key niyo mazina ye azwiho cyane i mahanga nk'umuhanzikazi yabashije kuducira kumayange ko yatangiye kubyina imbyino gakondo afite imyaka ine ubwo ngo yabifashwagamo cyane na masenge we wamureraga nyuma yo kubura ababyeyi be nyuma yaho agereye i mahanga akomeza kumva ko atazatatira umuco masenge we yamutoje cyane ko bimutera imbaraga zo kumenya itandukaniro rye n'abanyamahanga.


Itorero ribyina imbyino gakondo ritumirwa henshi cyane kandi hakomeye

Yatuganirije byinshi cyane aho yanatubwiye ko imbaraga zo kugira ngo yumve ko akwiye gufasha igihugu cye mugusakaza umuco wiwabo abinyujije mu ndirimbo no mu mbyino azikura kumubyeyi yakundaga cyne wari umuhanzikazi witwaga Kamaliza kubera ko kuva ndumwana kugeza aho menyeye ubwenge nkunda ibihangano bye cyane kandi nkunda gusoma n'amateka yamuranze nkumva nzaterwa ishema no kuzusa ikivi yasize.

Yagize ati:" Kubera ko kuri njyewe mufata nkumubyeyi wanjye, mvugako yampaye umurage mwiza wo gukunda urwambyaye aho naba ndi hose kandi nkanabivuga aho ngeze hose ko ndi umunyarwandakazi".


Iyo abyina aba yambaye ibirimo amabara y'u Rwanda

Yanatubwiye icyo ateganya kuzakora mu kugira ngo akomeze kubana neza n'abakunzi b'ibihangano bye ko icyambere ari ugutoza abana bato b'abanyarwanda bari hanze kwimakaza umuco w'amahoro biciye mu mbyino gakondo, Gusigasira umuco nyarwanda mu mahanga biciye mu mbyino z'ikinyarwanda, Gutoza abana bakiri bato indangagaciro y'munyarwanda, Gutegura ibitaramo mu gihugu yavukiyemo, Kumenyekanisha mu mahanga ibikorerwa mu rwanda cyane cyane imyambaro izwi Ku izina ry'ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) Ndetse no kubashishikariza kuza gusura urwanda kugira ngo barebe ibyiza nyaburanga byiwavu.

Mu gusoza ikiganiro yagiranye na Rwandatoday.rw yadutangarije ko nubwo akora ibyo kubyina imbyino gakono ko ubu yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise "Nitwe mbaraga" yatunganyijwe na Producer ukorera mu Rwanda uzwi kumazina ya Iyzo Prod.

Atubwira kandi ko agiye no gusohora indi muri uku kwezi vuba cyane kandi ko izaba ishishikariza abanyarwanda ndetse n'inshuti z’urwanda ziri hanze y’urwanda ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda.


UWIZEYE Joyce n'umunyarwandakazi wambara akaberwa


KANDA HASI UBASHE KUMVA " NITWE MBARAGA" YA JOY KEY :

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO












Nature
by : FRATERNE MUDATINYA 20 July, 2020





FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links