ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Musanze: Abana 154 batishoboye bahawe ibikoresho by'ishuri n'inkweto za Boda Boda

by OUR REPORTER 9 January. 2020 @rwandatoday 6K Views


09012020115713IMG-20200109-WA0247.jpg
ADVERTISEMENT



Umugira neza uzwi kumazina ya Tugirimana Daniel taliki ya 05 Mutarama 2020 nibwo yakoze igikorwa cy'indashyikirwa ubwo bambitse abana 154 inkweto zizwi Ku izina rya Boda Boda.

Muri uyu muhango wabereye mu rusengero ruzwi kumazina ya Eglise Presibiterienne ya Ruhengeri kandi aba bana twavuze haruguru uko bose ari 154 banahawe amakayi n'amakaramu kugira ngo babashe gutangira amashuri abanza bambaye neza iniforume y'ishuri basa neza kandi banafite ibyo bandikamo nibyo bandikisha.

Iki gikorwa kandi uyu mugiraneza uvuka mu Karere ka Musanze uzwi kubana neza n'abantu nkuko bamwe bagniriye na Rwandatoday.rw babitubwiye, batubwiye ko usibye kugira umutima mwiza wo gufasha abana batishoboye banaduciriye kumayange  ko asanzwe ari n'umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana cyane cyane bise akazina kakabyiniro kazwi nka Boda Boda nkuko ahora yita icyo gikorwa cye akora buri mwaka.
ADVERTISEMENT

Mukiganiro yagiranye na Rwandatoday.rw yatubwiye ko ashimira Nyakubahwa wa Repubulika y'uRwanda uhora ashishikariza urubyiruko ko rwajya ruhera kuri bikeya ruba rufite.


Tugirimana Daniel ubwo yaganizaga itangazamakuru

Yagize ati: “ Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, adusaba guhera kuri bike dufite tukishakamo ibisubizo, iri ni ijambo kuri njye ryankoze ku  mutima, ni yo mpamvu muri 2017 aribwo natangiye gukora iki gikorwa nubwo narinsanzwe mfite igitekerezo cyacyo muri 2014 bamwe na bamwe kakajya banca intege bigeze aho maze kubona ko hari abana bata ishuri, kubera kutagira icyo bambara, natekereje ko nagira icyo nkora  nkatabara abana bose babayeho mu bukene, mpera ku nkoko zanjye ndazigurisha mbona ubushobozi bwo gutangira iki gikorwa kandi mbona kigenda neza kuko ngenda mbonamo n’abandi babinshyigikiramo".

Umwe mu babyeyi b’umwana wahawe ibikoresho by’ishuri n’imyambaro, Nyiramana Gaudelive avuga ko Daniel, ari umwe mu rubyiruko rufasha abana gusubira mu mashuri kandi ko amusabiye imigisha kumana kuba yambitse umwana we akabasha kongera gusubira Ku ishuri.

Yagize ati: “ Ndi umuntu utishoboye kuko umugabo wanjye nta kazi afite, dufite abana bane, turya duciye inshuro, ibi rero ni bimwe mu bytumye  uyu mwana wanjye ata ishuri, nkaba ahubwo nsaba ko urubyiruko rwose rwajya rutekereza nka Daniel, kuko ni benshi yasubije mu ishuri Imana ikomeze imwongerere ubushobozi, ubu umwana wanjye abonye inkweto, amakayi n’umwambaro w’ishuri, agiye kwiga neza”.


Kuva iyi gahunda yiswe Bodaboda yatangiriye muri 2017, abana basaga 300, bamaze kugaruka mu ishuri, ibintu ababyeyi bishimira cyane byanyuze mugikorwa cy'urukundo gikorwa buri mwaka na Tugirimana  Daniel.


Abana bafashijwe bishimiye ibyo bahawe bafata ifoto y'urwibutso


Tugirimana Daniel nawe yifotozanyije nabana yafashije mu gitaramo yita buri mwaka Boda Boda Concert


Abana 14 bari barataye ishuri bahawe ibyangombwa byose by'ishuri ubu bakaba bararisubiyemo


Bamwe mubafashije Tugirimana Daniel banambitse abana imyenda y'ishuri

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : Vincent TWAGIRAYEZU 28 January, 2020










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links