ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Musanze: Uwari Visi Meya ushinzwe ubukungu n’iterambere yasabiwe gusubira muri gereza

by OUR REPORTER 9 January. 2020 @rwandatoday 15K Views


09012020044157visi_meya_ndc2ca-53b5f.jpg
ADVERTISEMENT



Uwari umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere yongeye kugezwa imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Muhoza aho yongeye gusaba urukiko ko yarekurwa akaburana ari hanze kubyaha aregwa birimo gukubita no gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashakanye.

Uru rubanza rwatangiye ku isaha ya 10h:50 aho yaje yambaye impuzankano y’abagororwo ari kumwe n’umwunganira we.

Aha yari aje kuburana ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo asaba ko avuga mu gihe urukiko rutaramuburanisha mu mizi yasaba  kuzaburana ari hanze dore ko ntakimenyetso na kimwe yasibanganya kubera ko byose byamaze gutangwa.

Yagize ati “ndifuza ko mwamfasha ngakurikiranwa ndi hanze kubera ko ibimenyetso byose byaratanzwe ikindi kandi ndiyemeza gutanga n’abishingizi bo kumpagararira  dore ko ari nako  itegeko ribigena.

Yakomeje avuga kandi ko mu gihe cyose yatoroka ko abo bishingizi ko bazaryozwa ibyajye Kandi no gutanga indishyi nazo nizeye ko bazitanga kubera ko umwe ari umukozi wa Leta undi akaba rwiyemezamirimo bityo rero abo mbatanze sinatoroka najya nitaba uko urukiko runkeneye Kandi igihe cyose banshaka bakaba bambona Ku give"
ADVERTISEMENT

Perezida w’urukiko yamubajije niba aramutse afunguwe by’agateganyo yajya kubana n’umugore we yamusubije ko yakwikodeshereza aho ariho hose urukiko rwamutegeka igihe cyose ikirego cyabo cyaba kitararangira bityo bakaba babaza n’umugore niba Koko yemera ko yarekurwa by’agateganyo .

Umushinjacyaha yavuze ko batemera ko yafungurwa kubera ko batamwizeye ngo ashobora kongera gukora ibyo yakoze.

Yagize ati “Dufite impungenge ko yakongera guhohotera uwo bashakanye akaba yanamwica bityo rero aramutse afunguwe ntacyo urubanza rwaba rumaze kuko kuvuga ngo yajya kwikodeshereza ntiyabura aho bahurira.”

Ku kijyanye n’abo yatanzeho ingwate avuga ko ari inyangamugayo ngo ntaho byanditse kuko icyemezo cy’ubunyangamugayo gitangwa n’inzego zibanze Kandi ibyo byemezo ntabyo bagaragaje.

Ndabereye yongeyeho ko amezi arenga ane amaze muri gereza ko yakosotse.Avuga ko ntakibi yakongera gukorera umugore we kuko yamusabye imbabazi Kandi ko yamubabariye nk’uko yabigaragaje abyandikira urukiko ku itariki 09/09/2019 ikindi ni uko avuga ko kuva yafungwa asurwa n’umugore we akanamugemurira. 

Ndabereye Augustin yongeyeho ko atakwica umuntu umutungiye abana akanabamenya mu gihe cyose amaze afunzwe.

Urubanza rukaba rwasojwe rukazasomwa kuri taliki ya 14 Mutarama 2020 ku isaha ya saa munani.

Ndabereye Augustin akaba yarakoze icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku wa 30 kanama 2019 ahita atabwa muri yombi agezwa mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza kuwa 10/09/2019 asabirwa gufungwa iminsi 30 yagateganyo.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : Vincent TWAGIRAYEZU 28 January, 2020










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links