ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Menya byinshi ku musozi w’amateka wiswe Nzoga uherereye mu gace k’Amayaga muri Nyanza

by Edouard Nsengiyumva 8 January. 2020 @rwandatoday 5K Views


08012020223353i-1-300x169.jpg
ADVERTISEMENT


Umusozi wa nzoga uherereye mu Murenge wa Muyira
Nzoga ni umusozi muremure uherereye mu gice cy’Amayaga mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Muyira, ukaba unakora ku murenge wa Kibilizi nawo wo mu Karere ka Nyanza ukaba ubumbatiye amateka ari nayo yatumye witwa Nzoga.
Mu kumenya byinshi kuri uyu musozi n’impamvu wiswe nzoga,twegereye Umusaza Bayigamba Laurent umwarimu uri mu kiruhuko cy’izabukuru ndetse unanyaruka agakomeza umwuga wo kwigisha, atubwira byinshi kuri uyu musozi witiranyijwe n’agatama.
ADVERTISEMENT

Bayigamba w’imyaka 63, yagize ati “Uyu musozi wiswe nzoga kuva ku ngoma ya Gahindiro. Kuri uriya musozi hari ahitwa ku kabirimbo hari hatuye Umugabo witwa Sebisoga, Sebisoga uwo akaba yarakomokaga mu bisumizi, uwo Sebisoga rero ngo yari umuntu uzi kwenga inzoga z’amoko atandukanye harimo inkangaza, (urwagwa rurimo ubuki) inturire (ikigage kirimo ubuki).”
Bayigamba yakomeje agira ati “Kandi icyo gihe umwami Gahindiro yari atuye hakurya hano ahitwa Mulinja, akajya azana n’abahigi be kuri uyu musozi, noneho baza guhiga Sebisoga akabaha inzoga bakinywera bakishima kubera uburyohe bwazo, kuko yari umuhanga cyane mu kwenga izo nzoga.”
Bayigamba avuga ko bitewe n’uburyohe bw’inzoga zo kwa Sebisoga ngo iyo Umwami Gahindiro yashakaga kujya guhinga ngo abagaragu n’abahiganaga nawe bamusabaga kwerekeza kuri uwo musozi bashaka kwinywera inzoga.
Ati ” Gahindiro yababaza ati tujye guhiga aherekeye za kigoma? Abahigi bati oya turashaka kujya guhiga kuri wa musozi kwa Sebisoga bashaka kwinywera inzoga! Nuko rero umusozi waje kwitwa Nzoga bitewe nuko Umwami n’abagaragu n’abahiganaga nawe bose bahanywaga inzoga iryoshye.
Gusa ariko Bayigamba agaragaza ko byatangiye Sebisoga ari we abahigi b’ibwami bitaga Nzoga ariko ngo nyuma izina rya Nzoga rihabwa umusozi aho kuba Sebisoga.
Bayigamba we, avuga ko asanga Nzoga ari umusozi w’amateka adakwiye kwibagirana ndetse akavuga ko uyu musozi muremure ukwiye kugira ikintu cyubakwa mu bushori shori bwawo kikajya gikurura abantu, umusozi ugakomeza kwamamara ukaba wanasurwa.
Icyakora Bayigamba avuga ko bajya bawuterera bari mu nzira y’umusaraba, ati “N’ubu inzira y’umusaraba muri Kiliziya gatolika, kuwa gatanu mu tagatifu duterera uyu musozi tukajya mu mpinga hejuru twibuka urupfu rwa Yezu kirisitu.”

Uyu musaza avuga ko Umwami Gahindiro Ka Mibambwe ngo yabayeho mu 1840 Akavuga ko Gahindiro ari Se wa Rwogera, Rwogera nawe akaba Se wa Rwabugiri.
Twabajije, Bayigamba niba uyu musozi witaweho mu rwego rw’ubuyobozi bwa Leta avuga ko ntagahunda abona ariko akagaragaza ko nzoga ari umusozi w’amateka akwiye kubumbatirwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira aho uyu musozi uherereye we yemeza ko ntamateka y’umwihariko, Murenzi Valens, ati ” Ntamateka adasanzwe y’umusozi wa Nzoga ni umusozi nk’indi kandi dufite n’indi nka Jari na Cyegera dufite na Nyundo nta mateka adasanzwe, cyane ko agace k’amayaga nta n’imisozi myinshi ihari ariko nta kidasanzwe ku buryo hashyirwa muri gahunda y’ahantu h’amateka.”

Umusaza Bayigamba Laurent umwarimu uri mu kiruhuko cy’izabukuru

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : Vincent TWAGIRAYEZU 28 January, 2020










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links