ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Busogo: Kubona akazi muri sacco bisaba ingwate

by CHIEF EDITOR 8 January. 2020 @rwandatoday 3K Views


08012020015240IMG-20200107-WA0008.jpg
ADVERTISEMENT



Abakora muri koperative umurenge Sacco Ihirwe Busogo yo mu karere ka Musanze ,Intara y’Amajyaruguru baravuga ko babangamiwe n’uburyo bakwa ibyangombwa by’ubutaka nk’ingwate ku kazi batsindiye ibizamini.


Ibiro bya Sacco Ihirwe Busogo


Bamwe muri abo bakozi babwiye Valuenews dukesha iyi nkuru ko kugira ngo uhabwe akazi muri iyo Sacco ,uretse kuba waratsinze ibizamini no kuzuza ibyangombwa bisabwa banabasaba gutanga icyangombwa cy’ubutaka nk’ingwate.

Umwe muri bo agira ati “utagifite ntiwabona akazi,niyo bibaye ngombwa ujya kugitira bikemezwa na noteri”.


Ibi kandi binemezwa na perezida w’inama y’Ubutegetsi ya Sacco ya Busogo Bwana Karekezi Emmanuel uvuga ko ari icyemezo cy’inama y’Ubutegetsi.Agira ati”twasanze ari uburyo bwiza bwadufasha gukurikirana abakozi ba Sacco bashobora gutorokana amafaranga y’abaturage.“Yongeraho ko ari icyemezo cyanditse kandi kigomba kubahirizwa na buri mukozi wese wa Sacco Ihirwe Busogo.


Mu zindi Sacco siko bigenda


ADVERTISEMENT

Perezida w’inama y’ubutegetsi wa Sacco ya Kinyinya ,Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali kuri iki kibazo avuga ko muri Sacco ayobora ibyo bitahaba, gusa akavuga ko hari igihe bishoboka ko umukozi wa Sacco yakwakwa ingwate ariko nabwo ngo bitari iy’akazi.”umukozi wa Sacco iyo ayihemberwamo afitemo Konti afatwa kimwe n’undi munyamuryango,igihe akeneye amafaranga rero yakwa ibyangombwa byose bisabwa birimo no kuba bamwaka ingwate igihe ari ngombwa,ariko nta ngwate yakwa umukozi ngo atangire akazi muri sacco”.


Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative Profeseri Jean Bosco Harelimana yabwiye Valuenews ko ibyo bikorwa na Sacco Busogo ari amakosa kandi ko RCA yatanze umurongo kuri iki kibazo.Ati”hari Sacco nyinshi zigeze kubikora cyane cyane izo mu Majyaruguru ariko twabitanzeho umurongo ko ibyo bintu binyuranije n’itegeko ry’umurimo bigomba guhagarara.”


Mu rwego rw’amategeko ,umunyamategeko Jean Claude Kabera nawe yamagana ibikorwa na Sacco ya Busogo agashimangira ko uretse nandi mategeko binanyuranije n’itegeko nshinga mu aho rivuga ko” umutungo w’umuntu ari ntavogerwa kandi ko awufiteho uburenganzira busesuye”.


Uyu munyamategeko avuga ko hari igihe abayobora amakoperative kenshi bashaka kuyagira nk’abayobora ingo zabo bakirengagiza Ko hari amategeko igihugu cyashyizeho.


Gusa agaruka ku mpungenge z’abayobozi ba Sacco zo guhora bashakisha uburyo amafaranga y’abaturage yabungabungwa bikarangira banabikoze mu buryo butemewe.”bitewe n’igihombo gikomeye za Sacco zagiye mu minsi yashize,abaziyobora basa nabakanzwe bityo bagafata ingamba zikarishye zatuma barinda amafaranga y’abaturage ariko bakisanga barenze ku mategeko;byashoboka rero ko bimwe bikorwa badasobanukiwe n’amakosa bakoze.”


Umuyobozi mukuru wa RCA Prof Harelimana Jean Bosco arihanangiriza abayobozi ba za Sacco kutongera kugira umukozi n’umwe baka ingwate n’ababikoze bagahita babasubiza ibyangonbwa byabo.


ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : Vincent TWAGIRAYEZU 28 January, 2020










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links