ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Umunyamakuru Robert Mugabe washinjwaga ubusambanyi yafunguwe

by CHIEF EDITOR 31 December. 2019 @rwandatoday 7K Views


31122019013431image_750x_5e0b120c1d784.jpg
ADVERTISEMENT


Umunyamakuru Mugabe Robert wari umaze iminsi afunzwe ashinjwa ibyaha byo gusambanya umwana n’undi bavukana we akamutera inda ndetse akamuha imiti yo kuyikuramo, yarekuwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nyuma yo kugirwa umwere.

Uyu muyobozi w’ikinyamakuru Greatlakes Voice yatawe muri yombi muri Nzeri 2018, ariko aza gufungurwa by’agateganyo n’icyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama ku wa 8 Ukwakira 2018.
ADVERTISEMENT

Ubushinjacyaha bwajuririye iki cyemezo cy’uru rukiko cyamwemereraga gukurikiranwa ari hanze ya gereza, yongera gufungwa mu Ugushyingo 2018.

Nyuma y’urubanza rumaze umwaka urenga, Mugabe yarekuwe kuri uyu wa Kabiri nyuma yo kugirwa umwere ku byaha yaregwaga, kuko umwana yaregwaga gusambanya yaje kumushinjura.

Umuvugizi w’Urwego rw’Imfungwa n’abagororwa, RCS, SSP Sengabo Hillary, yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko “Mugabe yarekuwe ahagana saa yine za mu gitondo.”

Mugabe waburanye ahakana ibyaha byose, yareganwaga n’abaganga babiri bashinjwaga kumufasha kugerageza gukuramo inda, aribo Dr Rurangwa Emmanuel na Dr Karegeya Byambu Adolphe, uwa mbere ashinjwa icyaha cy’ubwinjiracyaha bwo gukuramo inda naho uwa kabiri agashinjwa kumena ibanga ry’akazi. 

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : Vincent TWAGIRAYEZU 28 January, 2020










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links