ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Dr. Habumugisha Francis yandikiye Perezida Paul Kagame na Minisitiri Busingye amagambo akakaye nyuma yo kugaragara i Paris

by RWANDATODAY EDITORIAL 9 December. 2019 @rwandatoday 19K Views


09122019071644G-800x445.jpg
ADVERTISEMENT


Dr Habumugisha Francis aributsa bamwe mu Banyarwanda gukomera ku ndangagaciro zo kwiyubaha, kubaha, no koroherana. Ni nyuma yo kwibutsa ko yasabye imbabazi uwo yakoshereje.




Ibi ni ibikubiye mu butumwa bunyuranye bw’aho yagiye asubizanya n’abakoresha urubuga rwa Twitter, ahereye ku bariye karungu nyuma yo kumubona ku mugabane w’u Burayi bagatangira guhangana na we.


Kugira ngo ibi byose byongere gusubira mubitangazamakuru, byatangijwe n’ifoto Dr. Habumugisha Francis yashyize ku rubuga rwe ari i Paris mu Murwa Mukuru w’u Bufaransa, bamwe bagatangira kumwanjama ngo yatorotse ubutabera.


Nubwo yari yabanje kutabasubiza, kuri iki cyumweru byahumiye ku mirari ubwo abamwandikiraga noneho baje biganjemo abakoresha ibitutsi byeruye, imvugo zininura, abakangata, abamutega iminsi n’abamuvuma.

ADVERTISEMENT

Byabaye ngombwa ko atangira kubasubiza, ariko kuko atabashaga kugera ku rwego rwo gucyocyorana n’abafite ibitutsi bibabangukira, yahisemo kubibutsa kwiyubaha no kutishyira ku karubanda bamwifatira ku gahanga.




Ibi kandi Dr Habumugisha Francis yabyanditse nyuma yo kwibutsa ko yasabye imbabazi uwo yakoshereje akazimuha, akaba yongeye no kuzisaba Abanyarwanda bose muri rusange, cyane cyane ababyeyi, baba barakangaranyijwe na kiriya gikorwa.




Minisitiri w’Ubutanera Johnston Busingye aherutse kuvuga ko Dr. Francis atari yemerewe gusohoka mu gihugu, kandi ko azaburanishwa igihe gikwiye kigeze.


Kuri iyi ngingo Dr Habumugisha Francis avuga ko yubaha ubutabera, kandi ko igihe cyose azahamagarwa gukomeza kuburana ko azitaba ubutabera.


Dr Francis Habumugisha ni Umunyarwanda wamenyekanye mu bikorwa by’ubuvuzi n’igororamubiri, akaba kandi afite Televiziyo “Good Rich TV”.



Dr Francis Habumugisha ni umuherwe nyiri GoodRich TV



Dr Francis Habumugisha yibukije kandi ko ikibazo cye mu nkiko kirimo n’impamvu z’ubucuruzi, nk’uko atahwemye kubigarukaho akiburanishwa.




Dr. Habumugisha Francis hano yari i Paris mu murwa mukuru w'uBufaransa



Dr. Francis yanandikiye nyakubahwa wa Repubulika y'u Rwanda amubwira ko yasabye imbabazi uwo yagiranye nawe ikibazo


Na nyuma yo gufungurwa , yakomeje gutanga inyigisho zafasha buri wese kwita ku magara ye, abinyujuje kuri YouTube channel ye.

KANDA HASI UBASHE KUMVA UBUTUMWA BUTANDUKANYE DR. FRANCIS AKUNDA GUSHYIRA KURI YOUTUBE CHANNEL YE:


ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO









Nature
by : Vincent TWAGIRAYEZU 20 January, 2020








FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links