ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Uburyo bwa porofesora mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza bwavanweho

by Edouard Nsengiyumva 7 December. 2019 @rwandatoday 6K Views


07122019071638arton20441-81b6c.jpg
ADVERTISEMENT


Uburyo bwari busanzwe bukoreshwa mu kwigisha abana bo mu mashuri abanza buri somo rihabwa umwarimu waryo (professorat) ntibuzongera gukoreshwa uhereye umwaka utaha w’amashuri.
Ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Uburezi Dr Mutimura Eugene, mu nama yamuhuje n’abafatanyabikorwa mu burezi barimo abanyamadini n’amatorero ndetse n’abayobozi b’uturere bungirijenkuko Imvaho ibitangaza.
ADVERTISEMENT

Yagize ati: “Turashaka ko uburyo bwa porofesora buvanwa mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza, ubwo ni mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu, izajya yigishamo umwarimu umwe, ishuri niriba rirengeje abana 70 hagemo abarimu babiri, umwe wigisha n’umwungirije.”
Minisitiri w’Uburezi avuga ko gufata abarimu batanu bakinjira ku munsi umwe imbere y’umwana wo mu mwaka wa mbere bitamufasha kuko atabasha gusobanukirwa n’imikorere yabo kandi umwana muto aba ashaka umuba hafi ngo amenye aho afite ikibazo agikosore hakiri kare.
Avuga kandi ko asanga nta mwarimu wananirwa kwigisha amasomo yo mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza uko ari atanu yigishirizwa mu ishuri n’andi yigishirizwa hanze yaryo nka siporo.
Abarezi bigishaga abana bo mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza bavuga ko uyu mwanzuro ubanyuze kuko ngo na bo byajyaga bibagaragarira ko kwigisha buri wese isomo rye abana bato bagitangira ishuri byabaga bigoranye ku mwana, kandi ngo nabwo wasangaga umwanya w’umwarimu umwe w’ikinyarwanda urangira nta cyo arigisha kuko kwigisha abana bato ari ibintu byo kwitondera, ubwo ngo akaba arasohotse undi arinjiye, aho bemeza ko byagoraga abana.

Mukarusagara Marguerite ni umwarimu mu Rwunge rw’amashuri rwa Gatenga ati “Ni byo koko iki gitekerezo twahoraga tugitanga, twasanze ari ikibazo ko abana bato biga muri ubu buryo kuko usanga bibagora kumenyerana n’abarimu bose babanyura imbere, kandi umwanya umwarimu w’isomo rimwe amara imbere y’abana aba ari muto bitewe n’uko kubigisha bisaba kwitonderwa.”
Ababyeyi na bo bishimira ikemezo cyafashwe na Minisiteri y’Uburezi cyo kuvana uburyo bwa porofesora mu myaka ya mbere, iya kabiri n’iya gatatu y’amashuri abanza kuko byatumaga abana batiga neza, ari naho bahera basoza umwaka batazi inyuguti, bakimukira mu wundi bakawuvamo batazi ibihekane bakazarinda ubwo bamwe bagera mu mwaka wa gatandatu batazi kwandika amazina yabo.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links