ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Ngororero: Nyabarongo yuzuye ifunga umuhanda Ngororero - Muhanga (AMAFOTO)

by Vincent TWAGIRAYEZU 6 December. 2019 @rwandatoday 6K Views


06122019045316Ngororero.jpg
ADVERTISEMENT


Imvura imaze iminsi igwa hirya no hino mu gihugu yateye umwuzure ku ruzi rwa Nyabarongo ku rugabano rw’akarere ka Ngororero n’aka Muhanga ku buryo imodoka zose zituruka Ngororero zerekeza Muhanga na Kigali ubu zabuze uko zitambuka.

ADVERTISEMENT

Igice kibasiriwe n’imvura cyane ni icyo mu karere ka Ngororero mu murenge wa Gatumba uhana imbibe n’uwa Rugendabari wo mu karere ka Muhanga kuburyo ikiraro gihuza akarere ka Ngororero n’aka Muhanga giherereye ahazwi nko ku Cyome cyuzuriwe ubu kikaba cyahagaritse urujya n’uruza rw’abantu.


Si ikiraro gusa kandi kuko n’imyaka myinshi y’abaturage yuzuriwe iyindi itwarwa n’isuri harimo n’igihingwa cy’ibobere yari ihinze kuri hegitari 10 kugeza no kuri uyu munsi ikaba ikigwa.



Umwe mu bakozi b’ikigo mpuzamahanga gishinzwe gutanga ubutabazi (CROIX ROUGE) wari waje kuri iki kiraro yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko amazi yabaye menshi kuburyo abaturage badashobora kwambuka.


Yagize ati “Mu gitondo imodoka zabanje kubuzwa kwambuka kuko hari huzuye nyuma amazi agabanutse barazirekura ariko ubu ndabona bagiye kongera kuzifunga kuko imvura iri kugwa ari nyinshi.”


Yakomeje avuga ko ubu hari impungenge z’uko hari izu z’abaturage zishobora kuza gusenywa n’amazi menshi ari kumanuka mu misozi kubera imvura kandi ko imyaka y’abaturage yamaze kwangirika.


Polisi y’igihugu yageze kuri iki kiraro kugirango irebe ko nta muntu wahungabanywa n’uyu mwuzure no kugirango iyobore inacunga umutekano w’ibinyabiziga bihanyura.


Ubu ku kiraro amazi ari kugabanuka imodoka zikarekurwa zikambuka yakongera kwiyongera zigahagarikwa mu gihe abanyamaguru cyane cyane abana bo babujijwe kwambuka.





ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links