ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Abandi barwanyi bagera ku 100 b'imitwe irwanya u Rwanda bafatiwe muri DR Congo

by Vincent TWAGIRAYEZU 4 December. 2019 @rwandatoday 8K Views


04122019090219fdlr.jpg
ADVERTISEMENT


Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC cyongeye gutangaza ko kuri uyu wa 4 Ukuboza 2019 cyafashe abandi barwanyi 100 b’imitwe ya FDLR na CNRD mu gace ka Kalehe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. 

ADVERTISEMENT

Aya makuru yemezwa na Capt. Dieudonne Kasereka, umuvugizi w’igisirikare cya Congo muri operation Sokola II, ibi bikaba ari ibitero by’ingabo z’igihugu ziri kugaba mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu rwego rwo guhashya imitwe yitwaje intwaro irangwa muri iki gihugu ari nayo ntandaro y’umutekano muke ukomeje kukirangwamo.


Capt. Dieudonne Kasereka yakomeje avuga ko Abafashwe bose n’imiryango yabo bajyanwe mu birindiro by’igisirikare cya cya Congo (FARDC) biherereye ahitwa Kalonge.


Capt. Kasereka aganira n’ikinyamakuru ‘7 sur 7’ cyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagize ati "Operation Sokola muri Kalehe irakomeje. Benshi bo muri FDLR na CNRD bagiye kumanika amaboko, abandi bakaba bafashwe bihishe. Ubu dufite hafi abarwanyi bagera ku 100." 


Ejo ku wa 3 Ukuboza, Capt. Kasereka yari yatangaje ifatwa ry’abarwanyi bagera kuri 30 bo mu mitwe ya FDLR na CNRD ndetse na Asifiwe Manudi Nshimiyimana, wari wungirije umuyobozi w’umutwe w’ingabo zidasanzwe za FDLR witwa CRAP,bikaba bivugwa ko agiye gushyikirizwa u Rwanda.


Ibitero bigamije guhashya imitwe y’inyeshyamba muri Congo byatangiye tariki ya 30 Ukwakira birarimbanyije mu burasirazuba bw’igihugu.

Muri Kivu y’Amajyaruguru hari kugabwa ibitero bya operasiyo Sukola II igamije kurandura imitwe irwanya ubutegetsi bw’ibihugu byo mu karere nka ADF yayogoje teritwari nka Beni ndetse na Sokola II iri gukorerwa muri Kivu y’Amajyepfo iri kwibanda kuri FDLR, CNRD na FLN, iyi yombi ikaba irwanya Leta y’u Rwanda.


ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO












Nature
by : FRATERNE MUDATINYA 20 July, 2020





FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links