ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Musanze: Imodoka yagonze umunyegari wari uhetse ibirayi ahita ahasiga ubuzima

by CHIEF EDITOR 2 December. 2019 @rwandatoday 4K Views


02122019062814musanze-district-hq.jpg
ADVERTISEMENT



Kuri uyu munsi tariki ya 02/12/2019 mu murenge wa Muhoza mu gitondo ubwo hari kumasaha y'igitondo saa moya n'iminota 20 nibwo habaye impanuka y'imodoka yagonze umunyegari wari uhetse ibirayi.

Rwandatoday.rw ubwo twageraga ahabereye iyi mpanuka, twahasanze abaturage batandukanye barimo kwitotomba bavuga ko umushoferi yagonze uyu munyegare wari uhetse ibirayi amuturutse inyuma noneho agahita asubiza inyuma imodoka ahita amunyura hejuru.
ADVERTISEMENT

Mukarwego Marie Claire yagize ati :" Byabaye mbireba dore ko najyendaga mbona imodoka igonze umunyegare wari uhetse ibirayi ahitwa agwa noneho imodoka isubira inyuma imunyura hejuru numva ndababaye cyane".

Ndayisaba Eric we yagize ati: " Ngewe numvise ko habaye impanuka ikomeye mugitondo ahagana nko mu masamoya zirengaho numva ko umunyegare yahavanywe arembye cyane kuburyo ntazi ko nkurikije uko nabyumvise ko uwo wagonzwe niyo modoka ko adashobora kubaho"

Twakomeje tuganiriza abaturage batandukanye nabo badutangariza ko bakurikije uko babonye amaraso ahabereye impanuka ko uwagonzwe ko adashobora gukira.

Nanone twabashije kubuhisha umuvugizi wa Police mu Ntara y'Amajyaruguru bwana CIP Alex Rugigana kubyerekeye iyi mpanuka ntiyazuyaza adusubiza agira ati :" Impanuka yabaye y'imodoka n'umushoferi wagonze umunyegare  arafunzwe, akomeza avuga ko umunyegare wagonzwe ko yahise yitaba imana ubu ari muburuhukiro bw'ibitaro bikuru bya Ruhengeri akomeza avuga ko iperereza ririho rirakorwa na Dossier akomeza avuga ko naramuka ahamwe n'icyaha ko agomba gufungwa amezi 6 cyangwa se agacibwa amande ari hagati ya 1.000.000 y'Amafaranga y'uRwanda kugeza kuri 2.000.000 y'Amafaranga y'uRwanda cyangwa  se agahabwa kimwe muri ibyo.



Ahabereye iyi mpanuka twahasanze amaraso yivanze n'ibirayi uyu munyegare yari ahetse



Ahabereye iyi mpanuka ni kumuhanda mushya uva Ku ishuri rya Sonrise werekeza mu ibereshi bafite akamanuro karekare cyane.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO













Nature
by : RWANDATODAY 4 December, 2019




FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links