ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Me Evode Uwizeyimana yasabye abayobozi bo mukarere ka Gakenke kutihunza inshingano zabo.

by Edouard Nsengiyumva 1 December. 2019 @rwandatoday 4K Views


01122019111842IMG_20191201_204209.jpg
ADVERTISEMENT


Ibi byagarutsweho kuri iki cyumweru tariki ya mbere Ukuboza ubwo komite ya njyanama y’akarere ka Gakenke yiyemeje kurandura ibibazo bibangamiye umuryango wo shingiro ry’iterambere ry’igihugu hibandwa ku kwimakaza uburenganzira bw’umwana.

Ibi byemejwe ubwo hasozwaga umwiherero w’iminsi 3 waberaga mu karere ka Musanze.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe itegekonshinga n’andi mategeko akaba n’ imboni y’akarere ka Gakenke Me Evode Uwizeyimana yasabye abo bayobozi gukorera hamwe nk’ikipe bakajyana n’umuvuduko isi igezeho birinda kwikuraho inshingano zo kubungabunga ubusugire bw’umuryango.
ADVERTISEMENT

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe itegekonshinga n’andi mategeko Me Evode Uwizeyimana yagarutse kuri bimwe mu bibazo bibangamiye abaturage asaba abo bayobozi kutihunza inshingano kuko aribo bireba.
Itegeko nomero 75/2018 ryo kuwa 07/09/2018 rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage ,umutekano muri rusange n’ibindi.
Ku ngingo y’itegeko ry’umuryango umunyamabanga wa Leta Me Evode Uwizeyimana , yasabye abayobozi kujya bakemura ibibazo by’imiryango bita cyane ku nyungu z’abana.
Yagize ati “Abashakanye iyo basezeranye ivangamutungo rusange nuko buri wese aba afite 50% n’undi 50% ariko iyo ibyago bije bigatwara umwe , usigaye yegukana rya 100% akabisangira n’uwo bashakanye wundi akirengagiza abana kandi Atari byo. Uburenganzira bw’abana bugomba guhabwa agaciro. ”

Perezida wa Njyanama y’akarere ka Gakenke Hitimana Télesphore yavuze ko bagiye guhindura imikorere hagati ya komite nyobozi n’abafatanyabikorwa mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta cyane cyane izishingiye ku muryango.
Yavuze ati “Buri mujyanama ajyanye umukoro wo gukorera abaturage bakagezwaho ibyo bakeneye vuba kandi ku gihe.Aha ndavuga imihanda ibafasha imihahirane , kubakira abatishoboye , kwigisha abaturage kurwanya imirire mibi no kugira isuku muri byose.”
Uyu mwiherero wibanze ku Itegeko ry’umuryango , ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage bizwi mu rurimi rw’icyongereza nka “ Human security issues”.
Nkuko Perzida wa Njyanama w’akarere ka Gakenke Hitimana Télesphore yabigarutseho ngo bimwe mu bizakorwa mu ngengo y’imari 2019-2020 , hazubakwa inzu 224 z’abatishoboye , ubwiherero bwujuje ibisabwa 1608 , kurwanya imirire mibi mu bana iri ku kigero cya 46% harimo 236 bari mu muhondo na 29 bari mu mutuku , hazubakwa kandi ibyumba by’amashuri 266 bisimbura ibishaje ndete hanarwannwe n’ubukene bungana n’abaturage 34% bari munsi y’umurongo w’ubukene.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO













Nature
by : RWANDATODAY 4 December, 2019




FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links