Ikipe ya Musanze FC yasezereye Umutoza mukuru n'uwari umwungirije KANDA HANO
by Edouard Nsengiyumva
27 November. 2019
@rwandatoday 5K Views
Niyongabo Amars umurundi watozaga Musanze FC yasezerewe kuri aka kazi nyuma yo kubwirwa ko umusaruro wari witezwe muri iyi kipe udahuye n’ibyo bashoye bagura abakinnyi.
ADVERTISEMENT
Niyongabo asezerewe ku mwanya wo gutoza Musanze FC nyuma yo kuba yaratsinzwe na Heroes FC ibitego 3-2 mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona 2019-2020.
Mbere y’uko shampiyona 2019-2020 itangira, Niyongabo yemereye abayobozi ba Musanze, imbere y’abayobozi mu ntara y’Amajyaruguru ko iyi kipe azayihesha igikombe akayijyana mu mikino Nyafurika ihuza amakipe abica bigacika mu bihugu byayo.
Gusa, nyuma y’imikino icumi Musanze FC yari ifite amanota icyenda (9) ayishyira ku mwanya wa 12.
Niyongabo Amars ntabwo yagiye wenyine kuko yagendeye rimwe na Nduwimana Pablo wari umwungirije, uyu akaba yarahoza ari umutoza mukuru m’Amagaju FC.
ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT