ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Gakenke:Abanyamadini n'Abayobozi munzego za Leta biyemeje gukemura amakimbirane yo mu ngo mugihe gito

by Edouard Nsengiyumva 27 November. 2019 @rwandatoday 7K Views


27112019092005eq1.jpg
ADVERTISEMENT


Mu rwego rwo guhashya amakimbirane hagamijwe gushimangira imiyoborere myiza no kurwanya akarengane, Umuryango w'Abahinzi n'Aborozi "IMBARAGA FARMERS ORGANIZATION" ubinyujije mu mushinga PPIMA, wateguye inama yahuje Inzego zitandukanye zikorera mu Karere, Abahagarariye Amadini n'Amatorero ndetse n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge. Abari mu nama bakaba bagaragarijwe imiterere y'ibibazo byiganje mu Karere ndetse n'ikibitera, banafatira hamwe ingamba zigamije kuyakumira.

Mubyagaragajwe hari aho abagore bavuga ko hari imvugo ikunze gukoreshwa n’abagabo bamwe bashaka kubacyurira ko nta mitungo bazanye mu rugo bityo ko nta jambo bakwiye kugira ku micungire y’umutungo w’ urugo .“Wazanye iki ?”ni ijambo ngo rikoreshwa n’abagabo bashaka gutesha agaciro abagore babo cyane cyane ngo bagamije kubaheza ku micungire y’ umutungo w’ urugo kabone niyo baba barasezeranye ivangamutungo rusange .
ADVERTISEMENT


Hakizimana Polycarpe avuga ko umuryango utekanye utera ishema abawugize ndetse ukabahesha icyubahiro imbere ya rubanda.

Abayobozi b'amadini,biyemeje kurandura ikibazo cy'ihohoterwa kibangamiye umuryango nyarwanda bigisha abakirisitu babo indangagaciro zigomba kubaranga nk'Abanyarwanda.

Abahagarariye Amadini n'Amatorero bavuze ko basanze amakimbirane yo mu ngo abangamiye imiryango bityo ngo bafashe ingamba zo kuyarwanya no kuyakumira.
Bagize bati “Ingamba dutahanye ni izo gukora uko dushoboye ngo dufashe umuryango nyarwanda. Twasanze hari ibibazo dukurikije amaraporo tubona y’ abantu bahana za gatanya, dukurikije abana bajya mu mihanda babuze kirera kubera amakimbirane abera mu ngo. Ibibazo birahari ariko twafashe ingamba zo kubikemura”

Biyemeje ko bagiye kujya bigisha abasore n’ inkumi kumenya guhitamo abo bazabana kuko ngo guhitamo nabi bigira ingaruka nyinshi.
Bongeyeho  kandi ko bagiye kwihatira kumenya ingo zibanye nabi kugira ngo bazifashe zibane mu mahoro.

Ni mugihe abayobozi munzego za leta biyemeje gukora ubukangurambaga bugamije gusobanurira abaturage amategeko y'umuryango bakaba baniyemeje kuzifashisha itangazamakuru mu guhangana n'ihohoterwa.
NSENGIMANA Osward Umuyobozi muri Territorial administration and decentralized Governance Officer mu karere ka Gakenke yasabye abayobozi munzego za leta n'Abayobozi b'Amadini kuba intangarugero mubikorwa byiza yagize ati ntiwabwira abantu kwirinda amakimbira n'ihohoterwa kandi wowe muyobozi uhorana amakimbirane murugo rwawe,Yanasabye kandi aba Bayobozi kwegera abo bayobora bakabagira inama yatanze urugero nk'aho abaturage bajyaga bavuga ngo Umuyobozi duhura agiye kudusezeranya tukazongera guhura agiye kudutanya.
Yagize ati ibi ntibikwiye mugomba kumenya ko inshingano zanyu ari ugukorera abaturage mubegera murwego rwo kumenya ibibazo bibugarije.

Ibibazo byakiriwe muri mutarama-ukwakira 2019 ni 554 hakaba hamaze gukemurwamo ibibazo 506.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO













Nature
by : RWANDATODAY 4 December, 2019




FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links