ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Dore ingengabihe y’amajonjora ya Miss Rwanda 2020 n’aho azabera

by Edouard Nsengiyumva 26 November. 2019 @rwandatoday 15K Views


26112019122111rubon4.jpg
ADVERTISEMENT


Mu gihe ab’inkwakuzi batangiye kwiyandikisha mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020, hamaze kwemezwa amatariki y’ibikorwa by’amajonjora mu Ntara enye zigize u Rwanda n’Umujyi wa Kigali ndetse n’aho bizabera.
Kwiyandikisha ku bakobwa bashaka kuba Nyampinga w’u Rwanda wa 2020 byafunguwe ku itariki ya 22 Ugushyingo 2019, aho bikorerwa ku rubuga rwa Miss Rwanda  ahabigenewe (www.missrwanda.rw/registration ).
ADVERTISEMENT

Impinduka mu buryo amajonjora ya Miss Rwanda yakorwagamo
Ubusanzwe ijonjora ryaberaga mu Ntara ebyiri ku minsi ibiri ikurikiranye ariko ubu byahindutse kuko buri Ntara igomba kuzajya ihabwa umwanya wayo wihariye mu cyumweru, indi ikazagerwamo mu gitaha.
Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda, Ishimwe Dieudonné, yavuze ko "bigamije kudufasha mu gihe dukora imyiteguro tukayinoza kuri audition ya buri ntara."
Ingengabihe ya Miss Rwanda 2020 igaragaza ko ijonjora ryo gushaka abakobwa bahatanira ikamba, rizahera mu i Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba ku wa 21 Ukuboza 2019 mu gikorwa kizabera kuri Western Mountain Hotel naho ku wa 28 Ukuboza 2019 i Musanze hatorerwe abazaserukira Intara y’Amajyaruguru ahitwa La Palme Hotel.

Umujyi wa Huye nk’uko bisanzwe mu Ntara y’Amajyepfo uzakira ijonjora ku itariki ya 4 Mutarama 2020 muri Credo Hotel hanyuma Silent Hill ya Kayonza yakire abandi bakobwa bahatanira guhagararira Intara y’Uburasirazuba ku wa 11 Mutarama 2020.
Umujyi wa Kigali ni wo uzasorezwamo ijonjora ku itariki ya 18 Mutarama 2020 kuri Hill Top Hotel i Remera.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO













Nature
by : RWANDATODAY 4 December, 2019




FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links