ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Tennis: Abagera ku 176 bagiye guhatana mu irushanwa rya ‘Rwanda Open 2019’

by Vincent TWAGIRAYEZU 23 November. 2019 @rwandatoday 4K Views


23112019004316rda open.jpg
ADVERTISEMENT


Mu guhe habura amasaha make ngo irushanwa ngarukamwaka ry’umukino wa Tennis rizwi nka Rwanda Open’ ribe, Abagera ku 176 bagiye kwitabira irushanwa ngarukamwaka ry’uyu mukino mu Rwanda rizwi nka ’Rwanda Open 2019’ riratangira kuri uyu wa 24 Ugushyingo kugeza ku ya 1 Ukuboza 2019.

ADVERTISEMENT

Abakinnyi ba Tennis bo mu Rwanda ndetse n’abaturutse hanze, muri Africa bazatarenira i Kigali aho bazaba bari guhatanira imidari itandukanye muri irushanwa rya Rwanda Open ryasubukuwe nyuma yo kutaba umwaka ushize.


Iri rushanwa riza ku mwanya wa mbere mu marushanwa ya Tennis abera mu Rwanda rizabera ku bibuga birimo icya Nyarutarama,icyo mu Rugunga ahazwi nka Cercle Sportif ndetse n’ikibuga cy’i Remera ari naho hazabera imikino ya nyuma y’irushanwa.


Ni irushanwa rizitabirwa n’abakinnyi basaga 176 bari mu byiciro bitandukanye birimo ababigize umwuga ndetse n’abatarabigize umwuga barimo n’abakanyujijeho muri uyu mukino mu bihe byo hambere.


Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda Karenzi Theoneste yemeza ko nubwo umukino wa Tennis mu Rwanda utari wagera ku rwego rushimishije mu Rwanda ariko biteguye iri rushanwa rizaba riterwa inkunga na a Banki ya Kigali Group PLC ibumbatiwemo n’ibikorwa bitandukanye birimo Te ndetse na Premier Betting baryiteguye neza.


Karenzi ati “Uyu mwaka Rwanda Open yateguwe mu rwego rwo kongera umubare w’amarushanwa no gupima urwego rw’abakinnyi b’Abanyarwanda bagezeho muri karere. iri rushanwa kandi rizongera ubushobozi abakinnyi bacu kuko bazaba bahanganye n’abaturutse hanze y’u Rwanda.”


Abakinnyi ba mbere babigize umwuga bazahabwa amafaranga angana n’ibihumbi maganarindwi y’amadorali ($700) ku bakinnyi babigize umwuga, naho abakinnyi bazagera muri 1/8 cy’irushanwa bose bakazabona ibihembo.


Abazitabira irushanwa bazaba bagabanyije mu byiciro bikurikira:

1.      Abagabo babagize umwuga: 32

2.      Abagore babigize umwuga: 32

3.      Abafite ubumuga (Wheelchair Tennis): 16

4.      Abagabo batabigize umwuga: 96




ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO













Nature
by : RWANDATODAY 4 December, 2019




FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links