ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Gaz Methane yo mu kiyaga cya Kivu igiye kujya itekeshwa

by Vincent TWAGIRAYEZU 20 November. 2019 @rwandatoday 3K Views


20112019020100methane gas.jpg
ADVERTISEMENT


Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyiraho ingamba z’uburyo abanyarwanda bareka kujya batekesha ibicanwa bihumanya ikirere n’ubuzima bwabo bagakoresha ibikomoka kuri gas.


Mu nama yabaye kuri uyu wa kabiri taliki ya 19 Ugushyingo yahuje Mnisiteri y’ibidukikije na bamwe mu bafatanyabikorwa bayo barimo n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) gisanzwe kiyishamikiyeho, hibanzwe ku mushinga w’uburyo ‘Gaz Methane’ yo mu kiyaga cya Kivu yacukurwa ikabyazwa umusaruro abanyarwanda bakajya bayitekesha.

Minisiteri y’ibidukikije ivuga ko ifite gahinda yo kubungabunga ikirere ifasha mu kugabanya icanwa ry’inkwi n’amakara rikava ku kipimo cya 80% ririho ubu rikazagera kuri 40% muri 2024.

Gucana inkwi n’amakara cyane byangiza ubuzima bw’abantu cyane cyane indwara z’ubuhumekero ndetse no kwangiza ikirere.

ADVERTISEMENT

Imibare ya minisiteri y’ubuzima igaragaza ko abarenga miliyoni eshatu z’abanyarwanda bahura n’ikibazo cy’ubuhumekero buri mwaka, abangana na 13% muri bo bakaba babiterwa n’ihumanywa ry’ikirere (Air pollution).

Minisiteri y’ubuzima ikomeza igaragaza mu ibarura ryayo ko muri 2017 imfu zifitanye isano n’umwuka wanduye zageraga ku bihumbi 12000, izirenga 9040  muri zo zatewe n’ikomaka ku kirere gihumanye.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije mu Rwanda (REMA) Eng. Coletha Ruhamya avuga ko umushinga wo gutekesha Gaz waziye igihe.

Yagize ati “Twashishikarije inzego zose n’abafatanyabikorwa bacu gushyira imbaraga mu kurinda ibidukikije turwanya ihindagurika ry’ikirere.”

Eng. Coletha Ruhamya akomeza agira ati “Gaz Methane ntabwo itanga amashanyarazi gusa. Ishobora no gukoreshwa mu yindi mirimo irimo guteka n’iyindi ariko dukeneye abadutfasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga.


Umushinga wo kubyaza umusaruro Gaz wateguwe na Guverinoma y’u Rwanda rwo gukoresha ibicanwa bitangiza ibidukikije ndetse no gushiya mu bikorwa amasezerano y’ibihugu yo kurwanya ihindagurika ry’ikirere yashyiriweho I Paris mu Bufaransa muri 2016, aho muri ayo masezerano hibanzwe cyane ku gukoresha ingufu zitangiza ikirere.

Minisiteri y’ibidukikije ivuga ko igomba gushyiraho ingamba zo kurwanya icanwa ry’inkwi n’amakara ahubwo abanyarwanda bose bagakoresha ingufu zitangiza ikirere zirimo iza Gaz na Biogaz.


Kugeza ubu ikiyaga cya Kivu kibitse gaz Methane ingana metero cube miliyari 65 nk’uko muyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Gaz na Peteroli mu Rwanda abivuga.

Umuyobozi w’ishami ry’ikigega mpuzamahanga cy’iterambere mu Rwanda (UNDP) Bwana Stephen Rodrigue yavuze ko igitekerezo cy’uyu mushinga wa Gaz Methane ari cyiza.

Ati “Turagerageza gukorana na Leta y’u Rwanda mu gushaka uburyo bwo guteka busukuye. Ubu abaurage batema amashyamba kandi ibyo byangiza ibidukikije no ku buzima bwabo kuko bahumeka ya myotsi mu gihe bateka bikabatera indwara z’ubuhumekero.

Kuri ubu UNDP imaze gushyira agera kuri miliyoni 20 z’amadolari y’Amerika mu bikorwa kurinda ibidukikije.

Minisitiri mushya w’ibidukikije Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya avuga ko iyi gahunda igiye gushyirwa mu nzego zose z’bukungu ndetse ko bazakorana n’amabanki kugirango iyi ntego igerweho.

Source: The NewTimes


ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO













Nature
by : RWANDATODAY 4 December, 2019




FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links