ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Nigeria: Amaze amezi abiri arindisha urugo rwe intare

by Vincent TWAGIRAYEZU 19 November. 2019 @rwandatoday 8K Views


19112019091013INTARE.jpg
ADVERTISEMENT


Inkuru dukesha BBC iravuga ko umuturage wo muri Nigeria mu mujyi wa Lagos akurikiranyweho kuba amaze amezi abiri arindisha urugo rwe intare mu gihe ubusanzwe tuzi ko ingo zirindwa n’abantu cyangwa inyamaswa zitari inyagasozi kandi  zitazwiho kuba inkazi. 

Uyu muturage utatangajwe izina we yari amaze amezi abiri arindisha urugo rwe intare bivugwa ko ubu yamaze kuyamburwa n’ubuyobozi ikajyanwa mu rwororero rw’inyamaswa z’agasozi (zoo) nk’uko uhagarariye umutwe ushinzwe umutekano muri aka gace Yinka Egbeyemi yabitangarije BBC.

ADVERTISEMENT

Abaturage baturanye nawe bavuga ko babonye iyi ntare y’imyaka ibiri y’amavuko ku rugo rw’uwafashishaga nk’umurinzi bamenyesheje inzego z’umutekano na Minisiteri y’Ibidukikije kugira ngo harebwe uburyo yavanwa aha hantu bivugwa ko urugo yari irimo ruteganye i’ikigo cy’amashuri abanza,

Iyi ntare yajyanwe rwororero rw’inyamaswa z’inyagasozi ruzwi nka rya Bogije Omu Zoo ruherereye mu gace ka Lekki kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Ugushyingo 2019.

Ubuyobozi bw’iri shuri ryegeranye n’uru rugo bwatangaje ko bwacunganaga n’umutekano w’aba bana baryigamo muri iki gihe intare ihamaze.


Nyirayo yasabwe kwitaba polisi bitarenze uyu munsi cyangwa agafungwa.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO













Nature
by : RWANDATODAY 4 December, 2019




FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links