ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Umwana w'imyaka 15 wo mumurenge wa Bwishyura arashinja umugabo kumukubita akamwangiza ubugabo

by Edouard Nsengiyumva 15 November. 2019 @rwandatoday 8K Views


15112019032236Karongi map 3D.jpg
ADVERTISEMENT


Umwana w’umuhungu ufite imyaka 15 wo mu
murenge wa Bwishyura,mu karere ka Karongi aravuga ko yakubiswe n’umugabo witwa Hakorimana Aloys amushinja ku mwiba bikamuviramo kwangirika ubugabo.Ubuyobobozi bw’umurenge wa Bwishyura buvuga ko nta makuru ahagije bufiteho.
Uyu mwana ubwo yari ku bitaro bikuru bya Kibuye yavuze ko yakubiswe mu byumweru bibiri bishize n’umugabo uzwi ku izina rya pasiteri bikamuviramo uburwayi.
Yagize ati ”uwo mugabo yansanze mu Bupfune azanye n’undi mwana wari wamwibye avuga ngo nanjye twarafatanyije, atangira kunkubita imigeri n’inkoni bigera n’ubwo bigera ku gitsina, ariko nticyahise kibyimba banjyanye kuri polisi mpamara iminsi itanu, nyuma bajyana i Tongati (mu kigo ngororamuco), mamaze iminsi mike nibwo natangiye kubyimba mu gitsina banzana hano kwa muganga”.
ADVERTISEMENT

Dr. Ayingeneye Violette, umuyobozi mukuru w’ibitaro bikuru by’ikitegererezo bya Kibuye avuga ko uwo mwana bamwakiriye, ati
“Yatugezeho ibya rimwe ryaravuye mu mwanya wa ryo tugerageza kurisubiza mu mwanya waryo, ubu kuri uyu wa kane twamusezereye akazajya ajya kwipfukisha ku kigo nderabuzima”.
Abajijwe niba uwo mwana yaba yarakubiswe, yagize ati ” Ibyo ntibiri mu nshingano zacu twe icyo tureba ni ukuvura uje atugana dukurikije uburwayi twamubonyeho,ubwo ibyo gukubitwa byarebwa n’inzego zibishinzwe zikurikije
raporo ya muganga tuzaziha”.
Niyigaba Bellarmin,umukozi ushinzwe ibibazo by’abaturage mu murenge wa Bwishyura, ubu ni umusigire w’umunyamabanga nshingwabikorwa uri mu kiruhuko cy’akazi, ku murongo wa telefoni yagize ati ”icyo kibazo nta makuru ahagije tugifiteho kuko ntawaturegeye ariko twumvise ko hari gukekwa ko uwitwa Hakorimana Aloys umenyerewe ku izina rya Pasteur ariwe waba yaramukubise,ariko hari amakuru twamenye ko yatangiye gukurikiranwa n’inzego z’ubugenzacyaha”.

Radio Isangano dukesha iyi nkuru yagerageje kuvugana n’ucyekwaho gukubita uyu mwana ntibyashoboka kuko yageze aho akorera ntiyahamusanga na telefoni ye yarifunze.
Amakuru radio Isangano ifite avuga ko uyu mwana yakubitiwe mu gace kazwi ku izina ryo mu Bupfune mu murenge wa Bishyura.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO













Nature
by : RWANDATODAY 4 December, 2019




FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links