ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Gatsibo: Bakanguririwe kwipimisha indrwara ya Diabete

by VINCENT TWAGIRAYEZU 15 November. 2019 @rwandatoday 5K Views


15112019013705IMG-20191115-WA0017.jpg
ADVERTISEMENT



Taliki ya 14 Ugushyingo isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Diabete. Mu Rwanda uyu munsi ukaba wizihirijwe mu karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kiramuruzi ahapimwe ku bushake abaturage basaga 800 indwara ya Diyabete.

Abatuye Umurenge wa Kiramuruzi bavuga ko bishimiye iki gikorwa kuko cyatumye babasha kwipimisha ku bushake bakamenya uko ubuzima bwabo buhagaze.

Kantengwa Grace ni umuturage w’imyaka 67 utuye mu kagari ka Gakoni, umurenge wa Kiramuruzi ho mu karere ka Gatsibo, avuga ko yakoresheje isaaha imwe ategereje kugirango yipimishe indwara ya Diabete.

Nyuma yo kumufata amaraso, mu mnota mike yabwiwe n’abaganga b’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) ko isukari yo mu mubiri we yatangiye kuzamuka  bityo bikaba biri kumwongerera amahirwe yo kwandura iyi ndwara.

Yagize ati’Nabwiwe ko isukari yo mu mubiri igenda izamuka bikaba bigenda binyongerera ibyago byo kwandura Diabete. Ntago nzi ikibitera ariko ntekereza ko biterwa n’isukari nyishi mba nafashe, gusa nagiriwe inama y’uko ngomba kujya nyifata mu rugero.”
Yongeyeho ati” bambwiye ko ngomba guhagarika isukari mfata nkafata imbuto nyinshi, nkagabanya ibinyobwa birimo alukolu, gusa byo nubundi nsanzwe ntabifata.” 
ADVERTISEMENT

Kimwe na Kantengwa, abanyarwanda bose bagirwa inama yo kujya bakoresha isuzuma ry’umubiri wabo bakamenya uko bahagaze kabone n’ubwo baba bumva nta kibazo bafite cyangwa batarwaye. 

Nk’uko abakozi b’ikigo gishinzwe ubuzima (RBC) babitangaza, abaturage batuye Umurenge wa Kiramuruzi bagiriwe inama yo kwisuzumisha diabete n’umuvuduko w’amaraso, iyi ikaba ari gahunda yatangiye kuwa mbere w’iki cyumweru mu guhugu hose ubwo u Rwanda rwiteguraga kwifatanya n’isi yose mu kwizihiza umunsi wahariwe guhangana na Diyabetes, ku rwego rw’igihugu ukaba warabereye mu karere ka Gatsibo.
N’ubwo Kantengwa yavuze ko atigeze avuga ko yanduye Diabete avuga ko azi bamwe mu baturanyi be bayanduye bityo akaba abagira inama yo kubahiriza inama bagiriwe n’abaganga.

Niyonsenga Simon Pierre ni umukozi ushinzwe indwara ya Diyabete muri RBC, atangaza ko diyabete kimwe n’izindi ndwara zitandura imaze kuba ikibazo gihangayikishije isi yose harimo n’u Rwanda dore ko imibare igaragaza ko 3% by’abanyarwanda bamaze kurwara iyi ndwara.

Ati”ndagirago mbabwire ko 3% by’abanyarwanda barwaye diyabete, mu mibare yoroshye ni umuntu umwe mu bantu mirongo itatu” .

Yongeyeho ko bamwe mu bayirwaye batabizi ariyo mpamvu bashishikariza abanyarwanda bose kwipimsha bakamenya uko bahagaze bityo bagabanye ibyago byo kuyandura.

Niyonsenga avuga ko n’ubwo urubyiruko narwo rugomba kwisuzumisha, abagore barengeje imyaka 35 n’abagabo barengeje imyaka 40 aribo baba bafite ibyago byo kurwara diyabete.




Abaturage bakanguriwe kwipimisha indwara ya diyabeti

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO













Nature
by : RWANDATODAY 4 December, 2019




FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links