ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Gakenke:Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwibukijwe uruhare rufite mu kubaka Igihugu KANDA HANO

by Edouard Nsengiyumva 14 November. 2019 @rwandatoday 9K Views


1411201921060320191115_070050.jpg
ADVERTISEMENT


Urubyiruko rwibumbiye mu Ihuriro ry'abakorerabushake mu gukumira ibyaha (RYVCP) bakoze inama yabanjirijwe n'umuganda wo gutera ibiti 4800 bivangwa n'imyaka.

Urubyiruko rwibumbiye mu Ihuriro ry’Abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha ( RYVCP) rwasabwe kurushaho gukora nk’abikorera mu bikorwa bigamije kubungabunga umutekano n’imibereho myiza y’abaturage.
Ibi ni ibyagarutsweho ku wa 14 ugushyingo 2019, mu nama y’umunsi umwe yabereye ku biro by' Karere ka Gakenke aho yahuje urubyiruko rw’Abakorerabushake barenga ijana bahagarariye abandi mu mirenge yose igize ako Karere.
ADVERTISEMENT

Ni inama yitabiriwe n’Abayobozi barimo,Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias,Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gakenke Chief Inspector of Police (CIP) Roger Rwakayiro,n’Umuyobozi wa Reserve Force mu Karere ka Gakenke Lt.Col Augustin Rurangwa.

Afungura iyi nama Umuyobozi w' Akarere ka Gakenke yashimiye uru urubyiruko uburyo bitanga mu bikorwa byabo bya buri munsi.
Yagize ati “Mukora byinshi ugereranyije n’amikoro mufite, ariko mwagaragaje ko amikoro yambere ari ubushake. Inzego zitandukanye zirabashimira uruhare mugira mu bikorwa byo kubaka Igihugu, haba mu gutanga amakuru agamije gukumira ibyaha, ndetse no gukora ibikorwa bigamije kunoza imibereho myiza y’abaturage.”
Umuyobozi w'Akarere yakomeje asaba uru rubyiruko gushishikariza bagenzi babo kureka ibiyobyabwenge, bakanagira uruhare mu kurwanya umwanda aho ugaragara hose.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gakenke Chief Inspector of Police (CIP) Roger Rwakayiro yashimiye urubyiruko uruhare rugira mu gukumira no kurwanya ibyaha binyuze mu gutangira amakuru ku gihe, bigafasha Polisi kuburizamo bimwe mu bikorwa bihungabanya umutekano.

Umuhuzabikorwa w'urubyiruko rw'abakorerabushake mu Karere ka Gakenke Dunia Sa'adi yasabye urubyiruko kugaragaza imbaraga mubyo bakora byose,
Yagize ati “Mukwiye kurushaho gukora cyane kuko iyo udakora ubwonko burasaza, ni ngombwa ko mwigisha urubyiruko bagenzi banyu ibyo mukora, kuko ari bwo buryo bwiza bwo gusigasira ibyagezweho.”

Ndayisaba Peter Ushinzwe amategeko muri Ryvcp akaba na focal point w'intara y'Amajyaruguru yasabye urubyiruko rw'abakorerabushake   kuzirikana ku ndangagaciro zirimo gukunda Igihugu n’Abanyarwanda, gukomera ku bumwe bw’Abanyarwanda, ubupfura no gukunda umurimo,bubakira umuco ku bato kugira ngo udacika.”
Ihuriro ry’Urubyiruko Nyarwanda rw’Abakorerabushake mu gukumira no kurwanya Ibyaha ryashinzwe mu mwaka wa 2013.

Uru rubyiruko rwanyujije ubutumwa mu mukino

Bagaragaje ko bifitemo impano y'ubuhanzi


Bahawe umwanya babaza ibibazo bitandukanye

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO













Nature
by : RWANDATODAY 4 December, 2019




FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links