ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Perezida Kagame yasabye Abayobozi bashya muri Guverinoma barahiye guharanira kugira igihugu gitekanye

by Edouard Nsengiyumva 14 November. 2019 @rwandatoday 8K Views


14112019122629arton20251-6204e.jpg
ADVERTISEMENT


Abayobozi bashya baherutse kugirirwa icyizere na Perezida wa Repubulika y’u rwanda, Paul Kagame barahiye abasaba guharanira kugira igihugu gitekanye.
Ibi yabitangaje nyuma yo gukurikira umuhango wo kurahira kw’abayobozi batandukanye harimo aba Minisitiri, abanyamabanga ba leta muri minisiteri zitandukanye ndetse n’abayobozi mu ngabo z’u Rwanda.
Mu bayobozi barahiye kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Ugushyingo 2019 harimo Jeanne d’Arc Mujawamariya wagizwe Minisitiri w’Ibidukikije; Gen Patrick Nyamvumba wagizwe Minisitiri w’Umutekano na Aurore Mimosa Munyangaju wagizwe Minisitiri wa Siporo, Edouard Bamporiki wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco na Ignatienne Nyirarukundo wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ndetse na Gen Jean Bosco Kazura wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.
ADVERTISEMENT

Perezida Kagame yavuze ko intego ari ugukora ibishoboka byose igihugu kigahinduka. Haba mu bukungu no mu zindi nzego. Asaba abayobozi kunoza imikorere n’imicungire.yasabye abayobozi ko bagomba gushyira imbere inyungu z’Abanyarwanda.
Perezida Kagame ati, “Umutekano rero ubu aho twari tugeze, twari tumaze kuwumenyera nk’ibintu bisanzwe, ko nta n’igishobora kuwuhungabanya.”
Yavuze kandi ko ibyo Igihugu kigeraho byose bisaba ko gifite umutekano. Ashimangira ko uzashaka guhungabanya umutekano bitazamugwa amahoro bityo asaba buri wese kugira ikibazo cy’umutekano icye.
Ysabye abayobozi gukoresha ubushobozi bwose bafite mu guharanira icyatuma umuturage abaho neza ati “Kugira ngo tugere ku rwego twifuza, abayobozi bagomba kunoza imikorere n’imicungire y’ibyo bashinzwe bagashyira inyungu z’abanyarwanda imbere twese tugashyira inyungu z’abanyarwanda imbere, inyungu zacu nk’abayobozi ziza nyuma.”

Mu kurahira bafataga ibendera n’ukuboko kw’ibumoso bakazamura ak’iburyo bakagira bati, “Ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro, ko ntazahemukira Repubulika y’u Rwanda; ko nzakurikiza nkanarinda Itegeko Nshinga n‟andi mategeko; ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe; ko nzaharanira amahoro n’ubusugire bw’Igihugu; ko nzashimangira ubumwe bw’Abanyarwanda; ko ntazigera nkoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite; ko nzaharanira ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro. Nintatira iyi ndahiro nzabihanirwe n‟amategeko. Imana ibimfashemo.”
Ignatienne Nyirarukundo wagizwe Umunyamaban Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushi imibereho myiza y’abaturage

Bamporiki Edouard, Umunyamabanga wa leta minisiteri y’urubyiruko n’umuco
Jean d’Arc Mujawamariya wagizwe minisitiri w’Ibidukikije
Aurore Mimosa, minisitiri wa siporo

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO













Nature
by : RWANDATODAY 4 December, 2019




FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links