ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Airtel yatangije uburyo bushya buha amahirwe abakiliya bayo guhamagara kuri make

by Edouard Nsengiyumva 13 November. 2019 @rwandatoday 7K Views


13112019193256Abayobozi-ba-Airtel-Rwanda-batanga-ikiganiro-nabanyamakuru.jpg
ADVERTISEMENT


Sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda yatangije uburyo bushya bwiswe #TERASTORI bwo guha amahirwe abakiliya bayo yo guhamagara imirongo yose harimo n’iyibindi bigo by’itumanaho bikorera mu Rwanda ku mafaranga make.
Ubuyobozi bwa Airtel busobanura ko ibi bikubiye mu mugambi wayo wo gushimisha abakiliya bayo, bahereye mu kwagura imiyoboro yabo.
Iyi sosiyete ikaba imaze iminsi ishora imari mu bikorwa byo kwagura imiyoboro yabo mu bihugu bitandukanye bibarizwa muri Afurika y’iburasirazuba n’u Rwanda rurimo.
ADVERTISEMENT

Airtel Africa iherutse gushora imari ibarirwa agaciro ka miliyoni zirenga $258 mu bihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba, amafaranga yakoreshejwe mu kwagura iminara n’imiyoboro yabo mu bihugu birimo Uganda, Kenya, Tanzania, Malawi, Zambia n’u Rwanda.
Ibi bikorwa byose bigamije kugera ku ntego yagutse ya Airtel Africa yo kongera umubare w’abakiliya babo bakoresha umurongo wabo, yaba abahamagara, abahererekanya amafaranga, ndetse n’abakoresha interineti bifashishije umuyoboro wa Airtel.

Ibi bitangajwe nyuma y’uko mu mezi atatu y’uyu mwaka, iyi kompanyi ishami ryayo ry’Afurika ryari ryungutse miliyoni 92 z’amadorali y’Amerika.
Icyo gihe kandi Airtel Africa yungutse abakiliya babarirwa ku 10%, mu gihe yacuruje abarirwa kuri miliyoni $287 muri rusange.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO













Nature
by : RWANDATODAY 4 December, 2019




FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links