ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Waruziko igihugu cya Bolivia cyizwiho kuba ari cyo gifite umuhanda uri ahantu hashyira abantu mu kaga kurusha ahandi ku isi,akaba ari nacyo guhugu kiza ku isonga mukweza igihingwa cya coca nyinshi ku Isi?Menya byinshi kuri iki Gihugu

by Edouard Nsengiyumva 13 November. 2019 @rwandatoday 15K Views


13112019123754wp2006364.jpg
ADVERTISEMENT


Bolivia n’igihugu kibarizwa muri Amerika yamajyepfo mu gice cyo hagati,ni igihugu cyitaruye kurusha ibindi muri icyo gice.Ikikijwe n’ibihugu bitanu:Chili, Peru, Argentina, Paraguay na Brazil. Bolivia na Paraguay nibyo bihugu rukumbi bidakora ku nyanja ku mugabane wa Amerika y’amajyepfo.
Gifite imisozi miremire,imibare ya banki y’isi igaragaza ko mu mwaka wa 2017 igaragaza ko cyari gituwe n’abaturage miliyoni 11 basagaho gato.
ADVERTISEMENT

Indimi zihavugwa nicyesipanyolo(Spanish)n’izindi 12 gakondo.
Bolivia kiri mu bihugu bike ku isi bifite imirwa mikuru ibiri nkuko urubuga nationaspnline.org rubivuga ariko itegeko nshinga rya bolivia rivuga ko Sucre ariwo murwa mukuru wemewe nyamara na La paz ifatwa nkaho ari umurwa mukuru w’ubutegetsi ituwe na miliyoni ebyiri zisaga gato z’abaturage.
Ikizere cyo kubaho ku muturage wo muri Bolivia ni imyaka 69.
Mu mwaka wa 1824 ,umurwanyi wo mu gihugu cya Venezuela wanaharaniye ko ibihugu byinshi muri amerika y’amajyepfo by’igenga Simon Bolivar niwe wabohoye iki gihugu acyambuye abanya espanye , ni we izina Bolivia gifite rikomokaho.
Bolivia umubare munini w’abayituye ni abasangwabutaka,bagize bibiri bya gatatu.
Ni igihugu kiri ku mwanya wa kabiri mu kugira ibyanya birimo gaz k’umugabane w’Amerika y’epfo ariko hagiye haba ukutumvikana ku buryo icukurwa.
Bolivia ni cyo gihugu cyeza igihingwa cya coca nyinshi ku isi, coca ni kimwe mu by’ibanze bifashisha bakora cocaine.
Bolivia ikize ku mutungo kamere.
World Atlas ivuga ko Bolivia ifite misiyoni esheshatu z’abayezuwiti ahitwa Chiquitos zubatswe hagati y’umwaka wa 1600 na 1700 zagizwe umurage w’isi.
Iki gihugu cyizwiho kuba ari cyo gifite umuhanda uri ahantu hashyira abantu mu kaga kurusha ahandi ku isi witwa Yungas ,ureshya n’ibirometero 69 ufite imanga ireshya na metero 610. Bawita umuhanda w’urupfu, ku mwaka hapfira abantu babarirwa hagati ya 200 na 300.

Iki gihugu cya Bolivia muri iyi minsi gifite ibibazo bya politiki nyuma yaho muri iki cyumweru uwari perezida Evo Morales yeguye ku butegetsi yari amazeho imyaka 14 kubera imyigaragambyo ishingiye ku kongera gutorwa kwe mu kwezi gushize nyuma yo kuvugurura itegeko nshinga.
Ubu Jeanine Áñez, umusenateri wo ku ruhande rutavuga rumwe nubutegetsi, niwe wiyise Perezida winzibacyuho wa Bolivia, Madamu Áñez yavuze ko ku rukurikirane rwabategetsi rugenwa nitegeko nshinga ari we uri hafi, asezeranya ko azahita ategura amatora vuba.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO













Nature
by : RWANDATODAY 4 December, 2019




FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links