ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Ntibizoroha!Umupasiteri yatawe muri yombi azira gushaka gusiga amavuta ku gitsina cy'umukobwa ngo ari kumukiza amadayimoni -Rwandatoday.rw

by HALELUYA DESIRE 1 November. 2019 @rwandatoday 17K Views


01112019224905amapingu.jpg
ADVERTISEMENT


Umupasiteri wo mu gihugu cya Ghana yatawe muri yombi azira gushaka gusiga amavuta ku myanya y'ibinga y'umukobwa usengera mu rusengero abereye pasiteri amubwirako ashaka kumukiza amadayimoni.

Nkuko bitangazwa n'ibinyamakuru byo muri Ghana ,uyu pasiteri witwa Edmond kakrae agyei ngo yashaka gusiga amavuta ku myanya y'ibinga yuyu mukobwa ashaka kumukiza amadayimoni yari yaragiye muri uyu mukobwa.

Ushinzwe gukurikirana ibyaha muri Tesano DSP aba-fari ,niwe wemeje aya makuru ayabwira Ikinyamakuru Daily Guide , yavuzeko uwo mukobwa wakoreho icyo cyaha afite imyaka 18 akaba yari yazanye n'ababyeyi be gusenga. Nuko nyuma y'amateraniro uyu mupasiteri yabwiye umubyeyi wuyu mukobwa ko Imana yamweretse ko umwana we afite amadayimoni,ko umukobwa we yazamwemerera akaza bakamusengera ayo madayimoni akamuvamo ubundi ibibazo afite bigashyira.

Nyuma nibwo nyina wuyu mukobwa yasabye umukobwa we kujyenda kureba pasteri akamusengera. Uyu mukobwa nawe yarabyemewe ajya kureba pasiteri ,ageze kwa pasiteri uyu mupasiteri yamubwiye ko yajya mu nzu amasengesho araberamo ,na we arabyemera ajyamo.
ADVERTISEMENT

Uyu mukobwa agezemo ikibazo cya mbere uyu mupasiteri yamubajije ni uko niba yarigeze kwemerera urukundo umugabo? Umukobwa yasubije ko ntawe yigeze arwemera.

Nkuko DSP aba-Fari  yakomeje abivuga ngo uyu mu Pasiteri Edmond kakrae agyei yongeye kubaza uyu mukobwa ikindi kibazo niba yaba  ahura n'ububare mu gihe cy'imihango ,umukobwa yasubije ko aribyo ajya ahura nacyo.

Polisi  yakomeje ivuga ko uyu mupasiteri yabwiye uyu mukobwa ko ububare ajya agira mu gihe cye cy'imihango buterwa n'imbaraga zamadayimoni ko kugirango ayo madayimoni amuvemo ntazongere kugira icyo kibazo agomba kwemera akamusiga amavuta ku mukondo we.

Uyu mupasiteri yahise ategeka umukobwa kuryama hasi agukuramo imyenda nuko pasiteri akamusiga amavuta ku mukondo ndetse no kubice byegereye umukondo.uyu mupasiteri ntiyarekeyaho yarakomeje asaba noneho umukobwa gukurano imyenda ye  yose nuko akamusiga amavuta ku gitsina cye(Vagina) ndetse no  ku gace ke kigitsina gatanga ibyishimo(clitoris).

Uyu mukobwa byamwanze mu nda ntiyayikuramo ahubwo abaza pasiteri kumusobanurira neza ibyo ashaka gukora ,nuko pasiteri na we amubwirako agomba kumva ibyo amusaba kubera ko ari Imana yamutumye kumukorera biriya ngo akire ububare ajya agira mu gihe cy'imihango.

Uyu mukobwa yafunze umwuka yanga gukuramo imyenda abubwo arahaguruka ,bigeze aha pasiteri na we abonye ko umukobwa amunaniye yamufashe n'ingufu aramusona ari nabwo uyu mukobwa yahise atabaza ngo bamutabare afashwe ku ngufu,arwana nuyu mupasiteri amurusha ingufu ahita asohoka muri icyo cyumba ahita ajya iwabo  kubibwira ababyeyi be byose uko byagenze. Ababyeyi be bamaze kubyumva niko kujyana ikirego kuri polisi ,polisi nayo yahise ishakisha uyu mupasiteri imuta muri yombi.

Ese niki ukuye muri iyi nkuru? Niki wigiyemo nk'umuntu ukunda gusenga?

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO













Nature
by : RWANDATODAY 4 December, 2019




FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links