ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Mu mwaka utaha u Rwanda ruzakira inama y’ihuriro nyafurika ry’indege zitagira abapilote.

by Edouard Nsengiyumva 22 October. 2019 @rwandatoday 9K Views


22102019033358Drones-for-blood-delivery-launch-in-2016-5-4-678x381.jpg
ADVERTISEMENT


Hagati ya tariki ya 05 na 07 Gashyantare 2020 u Rwanda ruzakira inama y’ihuriro nyafurika ku indege zitagira abapilote izi tuzi nka Drone, aha kandi biteganyijwe ko hazabera n’amarushanwa yo kugurutsa ubu bwoko bw’indege zigezweho.
Amakuru dukesha ikinyamakuru the African Exponent aravuga ko iyi nama iziga ku ngingo zitandukanye zirimo: kumurika ikoranabuhanga rigezweho kurizi ndege za drone, guhuriza hamwe inzobere ndetse n’abafata ibyemezo kugira ngo bungurane ibitekerezo, ndetse hakazabaho n’amarushanwa yo kugurutsa izi ndege azategurwa n’ibigo mpuzamahanga bizobereye mu byizi ndege.
ADVERTISEMENT

Iyi nama yateguwe ku bufatanye n’abaterankunga benshi barimo: bank y’isi, world economic forum, UKAID/DfID, Danida, igihugu cya Koreya, world food program, African grassroots drone organizations ndetse n’indi miryango inyuranye itegamiye kuri leta. U Rwanda rukaba rwaratoranyijwe kuberamo iyi nama kubera ko arirwo rwonyine ku mugabane wa Africa rufite uburyo bw’ibikorwaremezo bizafasha mu gukora aya marushanwa.
Uretse ibyo kandi u Rwanda rwamaze no kwerekana neza umuhate warwo mugukoresha ubu bwoko bw’indege za drones aho kompanyi ya Ziplines ikoresha drones mu gukwirakwiza ibikoresho by’ubuvuzi by’umwihariko amaraso n’imiti. Iyi kompanyi ya zipline kuri ubu ibarirwa agaciro ka miliyari y’amadorali iri muri zimwe mu zemewe ku isi hose mubya drones dore ko yamaze gukorerwa amasuzuma yose akagaragaza ko yujuje ibisabwa.
Iyi kompanyi ya zipline bikaba biteganyijwe ko nayo izaba iri mu marushanwa yo kugurutsa za drones. Umuryango world economic forum uzahugura bamwe mu bafata ibyemezo mu bihugu byabo uburyo hashyirwaho gahunda zigamije guteza imbere ikoreshwa rya za dronesmu bihugu bya afrika.

Ikoranabuhanga rya drones ni rimwe mu rishobora kwifashishwa mu bihugu bitagira ibikorwaremezo byinshi, ni ukubera ko gukoresha drones bidasaba igishoro cyinshi birihuta kandi bijyanye n’iterambere rigezweho mu bwikorezi. Ibi rero bishobora gufasha cyane ibice bigoranye kugeramo kubundi bwikorezi kuko drones zidasaba imihanda cyangwa ibindi bintu byinshi, ibice by’ibyaro ndetse n’ahandi hantu hagoranye byafashwa mu kugera ku bintu byose nkenerwa haramutse hifashishijwe drones.
Iyi nama yo muri 2020 izaba ikurikira indi yabaye mukwa cumi 2018 I mwanza mu gihugu cya Tanzania, iyo nama yitabiriwe n’abantu barenga 300, baturutse mu bihugu birenga 23, mu marushanwa yahabereye icyo gihe yagurukije drones zigera kuri 34 zaturukaga mu makipe atanu, iyo nama yanzuye ko hagiye gukorwa ubushakashatsi bushya kuri iri koranabuhanga rigurutsa indege zitagira abapilote.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO










Nature
by : Edouard Nsengiyumva 13 November, 2019







FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links