ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

NIGERIA:Ikechukwu yishe se umubyara w'imyaka 65 amukubise igitiyo mu ijosi-Rwandatoday.rw

by HALELUYA DESIRE 20 October. 2019 @rwandatoday 11K Views


20102019222045man-allegedly-kills-father-with-shovel-in-imo-state.png
ADVERTISEMENT


Ikechukwu yishe se umubyara w'imyaka 65 amukubise igitiyo ku gikanu nyuma yo kumutera icupa ntirimufate.

Mu gihugu cya Nigeria mu gace ka Imo haravugwa inkuru y'umugabo w'imyaka 65 uzwi ku izina rya Mark Munuhawu wiswe n'imfura ye y'umuhungu  yitwa ikechukwu Munuhawu.
Nkuko ababibonye babivuze,bavuze ko uyu ikechukwu yakoresheje igitiyo muri iki gikorwa kibabaje cyaje no kuvamo urupfu rwa se umubyara.

Nkuko byatangajwe n'umuyobozi wa gace ibi byabereyemo ka Imo yatangaje ko uyu Mark Munuhawu ndestse n'umuhungu we ikechukwu bari basanzwe bafitanye amakimbirane ,abantu benshi bari babizi.
ADVERTISEMENT

Ngo amakimbirane uko yarushijeho kuzamuka niko uyu muhungu we, na we niko yagendaga azamura umujinya n'ibitekerezo byo kuba yagirira nabi se wamubyaye ari nabyo byaje kurangira umusore yivuganye se.

Abantu bari ahabereye ubu bwicanyi babwiye abanyamakuru ko "umwuka mubi ukimara kuzamuka hagati yuyu muhungu na se, abahungu be batatu (barumuna) buyu ikechukwu baje kurwanirira se bamukiza uyu mukuru wabo ibintu byongereye uburakari bwuyu ikechukwu.

Nyuma yo kubona ko ikechukwu arushijwe imbaraga naba barumuna be , yaretse kurwana nabo kuko yabonaga atarabashobora. Ikechukwu yahise afata ikimene cy'icupa ryari hafaho ahita agitera se ku bwamahirwe nticyamufa.

Ikechukwu abonye iryo cupa ritamufashe ntiyagumye aho ngaho , yahise ashaka igitiyo nacyo cyari hafaho niko guhita agikubita se umubyara ku gikanu cyimukata igikanu cyiramukomeretsa cyane.

Uyu mugabo akimara gukubitwa igitiyo ku gikanu yahise ajyanwa kwa muganga ku bitaro bya st George ku isoko rya Nkwo Umunumo nyuma yoherezwa ku ivuriro rya federal Medica center ari naho yaje gupfira.

Nyuma yubu bwicanye ,urubyiruko rutandukanye rwarakajwe nibyo mugenzi wabo yakoze niko guhita rumufata bamushikiriza urwego rwa police rwa Ehime Mbano kugirango akorweho iperereza ndetse akurikiranwe nahamwa n'icyaha azahanwe.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO










Nature
by : Edouard Nsengiyumva 13 November, 2019







FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links