ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Uganda: Byakomeye Yoweri Kaguta Museveni yiswe umwanzi w’igihugu

by RWANDATODAY 19 October. 2019 @rwandatoday 29K Views


191020190325503500.jpg
ADVERTISEMENT



Ubwo perezida wa Uganda bwana Museveni yaganiraga na BBC yise Bobi Wine umwanzi w’iterambere rya Uganda, none Bobi Wine nawe yafashe umwanya asubiza Museveni maze nawe amwita umwanzi wa Uganda.

Robert Kyagulanyi w’imyaka 37, yamenyekanye cyane mu muziki ku izina rya Bobi Wine mu kwezi kwa Karindwi uyu mwaka yareruye yemeza ko azahatana na perezida Museveni w’imyaka 75 mu matora ya perezida wa repubulika ateganyijwe mu mwaka wa 2021. Uyu Museveni amaze imyaka irenga 30 ku butegetsi kuko yabugiyeho mu mwaka wa 1986 icyo gihe Bobi Wine yari afite imyaka ine gusa.
ADVERTISEMENT

Abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter Bobi Wine yeruye avuga ko perezida Museveni ari umwanzi w’igihugu. Yagize ati: “perezida Museveni ni umwanzi wa Uganda, utegekesha umunwa w’imbunda”.


Nubwo Bobi Wine yatangaje ko aziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu muri Uganda, aherutse Kuvuga ko bigoye ko Museni yava ku butegetsi.

Ubwo perezida wa Uganda Museveni yaganiraga na BBC yavuze ko Bobi Wine umuhanzi ndetse akaba n’umudepite wa Uganda ubwo yari ari mu rugendo muri Amerika yavuze ko abanyamahanga badakwiye kuza gushora imari muri Uganda. Bidatinze ishyaka People’s party rya Bobi Wine ryahise rinyomoza ayo magambo ya Museveni, ndetse rivuga ko ashobora kuba ari ibyo yarose kuko umuyobozi wabo Bobi Wine atigeze avuga ayo magambo.

Iryo shyaka ryasohoye itangazo rivuga ko Museveni ashobora kuba yitiranyije ibintu kuko bemeje ko niba Museveni yaravugaga ikiganiro Bobi Wine yagiranye na Al Jazeera muri 2018, atari ayo magambo Bobi Wine yavuze. Abahagarariye iri shyaka bavuze ko icyo gihe Bobi Wine yaburiye abanyamerika ku nkunga ya gisirikare baha Uganda kuko idakoreshwa mu kurinda abanya Uganda.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO










Nature
by : Edouard Nsengiyumva 13 November, 2019







FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links