ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Inkoni nicyo gihano kigiye kujya gihabwa abasore n’inkumi batinze gushaka

by CHIEF EDITOR 18 October. 2019 @rwandatoday 32K Views


18102019134849wanafunzi-300x168.jpg
ADVERTISEMENT



Ingaragu zigiye gushyirirwaho Igihano cy’inkoni kugira ngo zishake kugira ngo zive mu busiribateri.

Nkuko byatangajwe n’Umuyobozi w’Intara ya Mbeya muri Tanzania, Albert Chalamila, yatangaje ko agiye gushyiraho gahunda yo gukubita ingaragu kugira ngo zive mu buselibateri.

Uyu muyobozi yasobanuye ko ingaragu zigomba gukubitwa hagamijwe kuzumvisha ko zigomba kubaka ingo, aho ukubiswe azajya asabwa gushakisha uwo barwubakana.

Chalamila yagize ati, “Ubu twatangiye gukoresha inkoni mu bintu byose, uwo tuzajya dusanga mu rugo atararongorwa ni ukumukubita kugira ngo ajye gushaka umugabo.”
ADVERTISEMENT

Yunzemo ati, “ Uwo tuzajya dusanga ari mu rugo yaranze kurongora na we ni ukumukubita kugira ngo ajye gushaka umugore, ufite imyaka ihagije agomba gushishikarizwa gushaka.”

Nta gihe gishize uyu muyobozi yumvikanye mu itangazamakuru, ubwo yakubitaga abanyeshuri no mu wa gatanu n’uwa gatandatu ubwo Bari batwitse uburyamo bwabo (dormiroty).

Icyo gihe abantu benshi barabinenze ndetse na Minisitiri w’ubutegetsi Suleiman Yarabinenze nyamara Perezida John Magufuli we yashimye ikubitwa ry’abo banyeshuri bo ku Ishuri Ryisumbuye rya Kiwanja riri mu Karere ka Chunya, avuga ko abana bigize nabi bakwiye gukubitwa.

Perezida Magufuli yagize ati, “ Naganiriye n’Umuyobozi w’Intara ya Mbeya ndamubwira nti nakunze ibyo wakoze, namubwiye ko ahubwo bariya bana yabakubise inkoni nkeya. ”

Perezida Magufuri Yavuze ko Nta kuntu Leta yatanga amamiliyoni kugira ngo twubake amashuri hanyuma umwana akajya kuyatwika,asaba Albert Chalamila kwirukana hariya bana.

Perezida Magufuli yavuze ko yanasabye Albert Chalamila kwirukana abo banyeshuri ndetse n’abayobozi babo.

Ukurikije icyo umukuru w’igihugu Yavuze ku ikubitwa ry’abariya banyeshuri dore ko Yavuze ko atitaye kubabinenze kuko ngo n’i Burayi bakubitwa nta kabuza izi ngaragu zitinda mu busiribateri bidatinze ziratangira gukubitwa.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO













Nature
by : RWANDATODAY 4 December, 2019




FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links