ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Nyiri GoodRich Tv yaburiwe irengero arimo gushakishwa uruhindu

by RWANDATODAY 18 October. 2019 @rwandatoday 24K Views


18102019124830arton124597-f6402.jpg
ADVERTISEMENT



Dr Francis Habumugisha uregwa gukubitira umukobwa mu ruhame, akomeje gushakishwa n'ubushinjacyaha.


Ubushinjacyaha bwatangaje ko bukomeje gushakisha Dr Francis Habumugisha uregwa gukubitira umukobwa mu ruhame, ngo hashyirwe mu bikorwa umwanzuro w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ruheruka gutegeka ko aburana afunzwe.

Ku wa 23 Nzeri 2019 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwarekuye by’agateganyo Dr Francis Habumugisha, umushoramari akaba na nyiri Goodrich TV, ukurikiranyweho gukubitira mu ruhame umukobwa witwa Kamali Diane, icyaha ashinjwa ko yakoze ku wa 15 Nyakanga.


Mu kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Ubushinjacyaha bwasabye ko Habumugisha afungwa by’agateganyo mu gihe hakomeje iperereza, kugira ngo atazasibanganya ibimenyetso.

ADVERTISEMENT

Gusa urukiko rwaje gutegeka ko arekurwa by’agateganyo kuko yakurikiranywe ari hanze amezi abiri mbere yo gutabwa muri yombi kandi ntabangamire iperereza.


Aburana ku ifungwa n’ifungurwa, Dr Habumugisha yatanze abishingizi urukiko rusanga ari abantu bazwi kandi b’inyangamugayo.


Irekurwa rya Dr Francis Habumugisha yatanze ingwate ntabwo ryashimishije Ubushinjacyaha, buhita bujurira Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwemeza ko uregwa agomba kuburana afunzwe.


Gusa umwanzuro wafashwe mu byumweru bibiri bishize ntabwo urashyirwa mu bikorwa, kuko Ubushinjacyaha buvuga ko bugishakisha uyu mugabo.


Umushinjacyaha Mukuru Jean Bosco Mutangana yavuze ko Ubushinjacyaha buri gushakisha uyu mugabo kugira ngo icyemezo cy’Urukiko cyubahirizwe ,kuko ataboneka hatazwi naho yaba aherereye ubu. 


ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO










Nature
by : Edouard Nsengiyumva 13 November, 2019







FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links