ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Amazina atatu mu yatanzwe na Kagame niyo ayoboye Sena y’u Rwanda

by RWANDATODAY EDITORIAL 18 October. 2019 @rwandatoday 11K Views


18102019121933Kagame-Sena-800x445.png
ADVERTISEMENT



Abasenateri bane bagenwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ngo binjire muri Sena batanyuze mu ipiganwa ry’amatora, batatu muri bo nibo bagizwe abayobozi bayo.

Bidatunguranye, Dr Augustin Iyamuremye yatorewe kuyobora Sena y’u Rwanda, mu gihe hari hashize iminsi bihwihwiswa ko ari we uzayiyobora. Ibi bikaba byaratangiye kuvugwa  na Perezida Kagame agitangaza izina rye mu basenateri bane yagennye.


Batatu kuri Bane batanzwe bo batorewe kuyobora.
ADVERTISEMENT

Si ubwa mbere bibaye
Imwe mu mpamvu zatumye hari ababibona batyo, ni uko atari ubwa mbere bibaye ku muntu utorerwa uriya mwanya wo kuyobora Sena.

Dr Augustin Iyamuremye winjijwe muri Sena na Perezida Kagame niwe Perezida Mushya wa Sena, asimbuye Makuza Bernard wayiyoboraga, nawe akaba yarinjijwe muri Sena na Perezida wa Repubulika, nawe akaba yarasimbuye kuri uyu mwanya Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene nawe winjijwe muri Sena na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Bamwe mu bakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda ntibakunze ko amazina yabo ajya ahabon, iyo bavuze ku ngingo zafatwa nko kunenga ubutegetsi. Umwe muri bo yatangarije IREME NEWS dukesha iyi nkuru ayitangariza ko ukabibona, byose biba byarateguwe.

Yagize ati: “Umusaza aricara agategura Komite yifuza, ubundi agasohora urutonde iriho, Inteko itora ikazamenya iryo renga”.

Undi nawe ati: “Ikigaragara cyo Perezida Kagame atanga ubwisanzure busesuye mu itorwa ry’Abasenateri mu gihugu hose no mu nzego zose batorerwamo. Ariko iyo bigeze kuri Perezida wa Sena ufite ububasha bwegereye ubwe, ntiyakwemera kuvangirwa n’uwo badahuje umurongo, aranoma (nommination) inteko ikibwiriza icyo gukora”.

Nubwo ibitekerezo by’aba babiri bitaba ukuri ijana ku ijana (nk’uko bishobora no kuba ari ukuri), bimaze kumenyerwa ko Perezida ahinduranya bamwe akabakura mu myanya abantu bakibeshya ko bakuweho icyizere cyangwa bamanuwe mu nshingano, ariko bidashyize kera hakamenyekana imyanya bahawe isumbye iyo bari basanganywe.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO










Nature
by : Edouard Nsengiyumva 13 November, 2019







FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links