ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Karongi:Abaturage batewe impungenge n'ubuhunikiro bw'imyaka bwahinduwe ububiko bw’imbaho za rwiyemezamirimo.

by Edouard Nsengiyumva 9 October. 2019 @rwandatoday 5K Views


09102019130133WhatsApp Image 2019-10-09 at 11..jpg
ADVERTISEMENT


Bamwe mu baturage batuye mu kagari ka Nyarugenge mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi baravuga ko ubuhunikiro rusange bwari bwubatswe na leta ngo bahunikemo imyaka ntacyo bubamariye kubera ko bwabaye ububiko bw’imbaho za rwiyemezamirimo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi buravuga ko bwasabye ko zahavanwa kuko ataricyo bwahashyiriwe.
Ubu buhunikiro rusange bamwe mu baturage batuye aho buri bavuga ko babukoresheje igihe gito ,nkuko umwe muri bo abivuga.
“Kuko mbere bakimara gukora amaterasi ubutaka bwareze tubijyanamo ariko nyuma yaho birumbye nta kindi twongeye gushyiramo”.
ADVERTISEMENT

Aba baturage bavuga ko ubu buhunikiro nta kintu bubafasha kuko bwabaye ububiko bw’imbaho
Umwe mu baturage batuye mu kagari ka Nyarugenge bwubatsemo avuga ko muri iki gihe ntacyo bubamariye kuko nubu harimo umushoramari wibikiramo imbaho gusa.
Undi muturage yabwiye radio Isangano ko mu by’ukuri ubwo buhunikiro inyugu abaturage bari babwitezeho ntazo babonye ko ahubwo abona inyungu ziri hagati y’aba rwiyemezamirimo .
Madame Mukarutesi Vestine, umuyobozi w’akarere ka Karongi avuga ko izo mbaho zitari mu buhunikiro imbere ariko ko naho ziri zitagomba kuhaba, ati “Izo mbahu amakuru mfite ni uko zari hanze mu kibuga ariko ntabwo zari mu kigega kandi nabwo igihe ubuyobozi bwabimenye bwasabye ko izo mbaho zikurwa muri icyo kibuga, bahabwa igihe ntarengwa ndetse mu buryo bwanditse kuba bazikuye aho ndetse babwirwa ko badakwiye kuzongera no kuhapakira izo mbaho nubwo ari hanze ariko aho hantu ni ahantu hagenewe guhunika imyaka”.

Shyaka Léopold, umuyobozi wa Koperative KOABIMURU yahawe gucunga ubwo buhunikiro, ku murongo wa telefoni abajijwe ku kuba ubuhinikiro rusange bw’imyaka busigaye bukorehwa na rwiyemezamirimo agashyiramo imbaho yagize ati “imbaho zo zigiye gushiramo ni nke zisigayemo kwari ukubatiza gakeya,ni rwiyemezamirimo twari twagiranye amasezerano amezi abiri ariko zigiye gushiramo hasigayemo nkeya cyane”.
Ubu buhunikiro rusange bwubatswe na leta y’u Rwanda ku bufatanye na banki y’isi binyuze mu mushinga wo gutunganya ubutaka, gufata amazi no kuhira imirima y’imusozi
(LWH)
mu ntego yo gufasha abahinzi kongera umusaruro n’agaciro kawo hibandwa ku bihingwa byatoranyijwe birimo imbuto, imboga, ibirayi, ibishyimbo n’ibigori, bikazashakirwa amasoko imbere mu Gihugu, mu karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO









Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 20 October, 2019








FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links