ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Karongi:Umuturage amaze imyaka itandatu asaba ingurane Akarere

by Edouard Nsengiyumva 9 October. 2019 @rwandatoday 3K Views


09102019124216WhatsApp Image 2019-10-09 at 11. (1).jpg
ADVERTISEMENT


Umukecuru witwa Mukakimanuka Tasiyana utuye mu kagari ka Kibilizi ahitwa mu Kagarama mu Murenge wa Rubengera mu karere ka karongi, aravuga ko akarere ka Karongi kanze kumuha ingurane y’ahubatswe ikigo cy’ubuvuzi bw’ibanze (Post de santé) mu gihe uwo bari begeranye yahawe ingurane, ni ikibazo kimaze imyaka irenga itandatu .
Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi buvuga ko bugiye gukurikirana icyo kibazo bwasanga ubutaka ari ubwe akazahabwa inguranye nk’abandi.
Uyu mukecuru Mukakimanuka avuga ko ubuyobozi bw’akarere bwamufatiye isambu bukayubakamo post de Sante imyaka ikaba irenga itandatu atarahabwa ingurane.
Yagize ati ”Isambu yanjye barayitwaye nyine ntibampa amafaranga,narababazaga ngo iyo sambu yanjye mwirirwa mufotora muyifotorera iki?Ngo erega mukecuru ngo humura tuzaguha amafaranga azagusajisha”.
ADVERTISEMENT

Uyu mukecuru akomeza avuga ko haje abantu bajya mu rutoki baratema, amakawa baratema a nta masezerano bafitanye ni uko barubaka.
Mukakimanuka yongeraho ko bamubwiye ko iyo sambu ari iy’umuhungu we witwa Mbaraga ko ariwe bazishyura.
Abaturanyi b’uyu mukecuru bemeza ko isambu ari iye kuko banayihinganagamo uruterane .
Bavuga ko bageze yo mu mwaka 2007 basanga isambu ari iya Mukakimanuka ayihinga abahamo interane bahinga,ubwo rero ibyo gukoramo ibikorwa remezo bije bayikoramo ibikorwa remezo,bavuga ko agomba kuba yarishyuwe.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi Madame Mukarutesi Vestine,avuga ko iki kibazo ubuyobozi bugiye kugikurikirana.

Yagize ati ”Niba uwo mukecuru avuga ko afite akajeto (jeton) yibarurijeho ubutaka numva yakazana ibintu biroroshye,abo mu biro by’ubutaka bahita bareba nimero iri kuri ako kajeto hanyuma hakarebwa umuntu wanditse kuri ubwo butaka,mu gihe byagaragara ko ubwo butaka ari ubw’umukecuru bwaba ari uburenganzira bwe busesuye ku girango ahabwe amafaranga kuko amafaranga yashyizwe kuri konti y’akarere kuko atari afite uwo aribuhabwe ariko niba afite akajeto
kariho numero ubutaka ari ubwe icyo gihe iyo ngurane azayihabwa”.
Amafaranga yabaruwe kuri ubwo butaka agomba gutangwa nk’ingurane arenga miriyoni icyenda z’amafaranga y’u Rwanda

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO









Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 20 October, 2019








FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links