ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Dore amateka y'iherezo rya Rwabugiri n`ubuzima bwe KANDA HANO

by Edouard Nsengiyumva 9 October. 2019 @rwandatoday 6K Views


09102019104344rwabugiri-678x381.jpg
ADVERTISEMENT


Rwabugiri yabaye Umwami ukomeye, ariko nta byera ngo de kuko amakosa yakoze yagiye akurikirana ingoma ye. Yishe amategeko yo ku bwiru bituma urubyaro rwe ruyishyura amaraso yarwo. Abiru bavugaga ko iyo abavandimwe barwaniye ingoma, urwo aba ari urubanza rusumba abantu! Icyo gihe baburanira Imana bakoresheje imiheto, uwo Imana yemeye agatsinda. Dore amakosa atanu yakoze, ari nayo yatumye habaho intambara yo kurwanira ingoma ku Rucunshu:
1. Yimitse Rutalindwa kandi atari umwana we bwite, ahubwo ari uwa Gacinya ka Rwabika mwene Yuhi Gahindiro, kandi ubwiru bwaravugaga ko Umwami ari we ugomba kubyara undi Umwami, bukongeraho ko Umwami yibyaraho Umwami umwe. Rutalindwa yari umwuzukuru wa Gahindiro, ntabwo yari uw’ Umwami uri ku ngoma.
ADVERTISEMENT

2. Ubwiru bwateganyaga ko nyina y’ ugiye kwimikwa iyo yapfuye atorerwa undi mubyeyi w’ umugore ujya mu cyimbo cya nyina akaba nyina w’ umutsindirano, kandi yagombaga kuba uwo mu muryango wa nyina. Urugero, Ndabarasa yima, nyina Rwesero yari yarapfuye maze atorerwa umugabekazi w’ umutsindirano witwa Nyiratunda, kuko se na nyina ba Rwesero bavaga inda imwe na nyina ba Nyiratunda. Rwabugiri rero yatoreye Rutalindwa umugabekazi utari uwo mu muryango wa nyina, kuko nyina yari umukonokazi kandi Kanjogera wabaye umugabekazi yari umwegakazi.
3. Ubwiru bwateganyaga ko umugabekazi w’ umutsindirano agomba kuba adahekeye Umwami umwana w’ umuhungu. Rwabugili yatoreye Rutalindwa Kanjogera kandi afite umuhungu yabyaranye n’ Umwami ari we Musinga.
4. Rwabugili kandi yatumye baramu be ari bo Kabare na Ruhinankiko bamenya ubwiru kandi cyari ikizira ko umuntu wo mu muryango w’ umugabekazi cyangwa umuvandimwe w’ Umwami abumenya.
5. Ikindi ni uko Rwabugili yimitse Rutalindwa ngo bimane kandi umuhango nk’ uwo wari wemererewe abami bitwa Cyilima na Mutara gusa.
Rwabugili ubwo yakoraga ibi, abiru bamugiriye inama ko ibyo akora ari amakosa arabananira. Umwiru umwe witwaga Bibenga yahise avuga ko atazongera kubonana na Rwabugili, ahita ava i Bwami yigira iwe ntiyagaruka kuko yavugaga ko nta Mwami w’ amanyanga. Rwabugili umutima waramuriye, amutumaho intumwa ngo azibwire icyo atekereza ku iyimikwa rya Rutalindwa. 

Kubera ko umwiru yari afite ubudahangarwa, yahise azituma ngo zibwire Rwabugili ziti: “Mbere wari Kigeli cya Rwogera, none ubu uri Kimali cya Rurenge.” Kimali yamugererani je na we ni Umwami wa nyuma w’ ingoma y’ Abasinga, se akaba yari Rurenge wakoze amakosa ku ngoma ye bituma ingoma y’ Abarenge ihirima.
Mu by’ ukuri, Rutalindwa ntabwo yari yemewe n’ itegeko-nshinga ryagenderwagaho icyo gihe ari ryo bwiru, kandi ryo ntabwo ryicwaga ngo bicire aho kuko ryari rifite imbaraga z’ ingengakamere. Iyo urebye ukuntu Rutalindwa yari afite amahirwe yo kunesha intambara akirangaraho, ukareba ukuntu yari yararwaye amavunja yishimisha urujyo akaba yari yaranatangiye kubyibuha birenze urugero ku buryo yihagarikaga mu nzu, yabonye ko ingoma yamurashe. Byongeye ko yatsinzwe intambara, bigaragara ko Imana itamuhisemo.
Ubwo Rutalindwa yimikwaga ku wa 22 Ugushyingo 1889, habayeho ubwirakabiri bwatwikiriye aka karere ariko kandi ni ubwirakabiri bw’ ingoma nyiginya. Iyo ngoma yagombaga kwinjira mu ntambara yo ku Rucunshu nyuma y’ imyaka irindwi, aho ingoma yitwa Icyumye (igihugu cy’ umuntu umwe) yakongokanye na Rutalindwa, naho Kalinga yari yaratangiye gufatwa n’ umuriro kuko yahiye igisembe, ba Kabare barayarura bayizimisha amata. Kuva Icyumwe yashya na Kalinga igashya igisembe, igihugu nticyongeye kuba icy’ umwe, cyabaye icya benshi n’ abazungu barimo, ndetse bigeze kuba ari bo bafite uruhare runini ku cyahoze ari icy’ umwe.
Rutalindwa yaje gutanga atwikiwe mu nzu ku Rucunshu hamwe n’ abandi bari kumwe na we. Ni ho hakomotse imvugo ngo byacitse, bakoresha berekeza kuri iyo nkongi yakongoye ibintu bigacika ku musozi wa Rucunshu mu Marangara hafi y’ i Shyogwe ku musozi wa Rukaza. Ni ukuvuga ko byahindutse ivu. Hari mu ugushyingo gushhyingira Ukuboza mu mwaka w’ 1896.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO









Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 20 October, 2019








FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links