ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

“Kimirantare” Album nshya ya Riderman igiye kujya hanze KANDA HANO

by Edouard Nsengiyumva 9 October. 2019 @rwandatoday 4K Views


09102019101008kimirantare.jpg
ADVERTISEMENT


Umuhanzi w’icyamamare Riderman ni umwe mu baraperi bamaze igihe bayoboye abandi mu Rwanda. Uyu mugabo aratangaza ko ageze kure Album ye yise “Kimirantare”
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Riderman yagaragaje ko yitegura gushyira hanze Album ye nshya yamaze kurangira. Yashyize hanze ifoto izaba iyiranga arangije yandikaho ati “Kimirantare iraje vuba”.

Azashyira hanze uyu muzingo ahagaragara nkuko yabimenyereje abantu kw’itariki ya 25 ukuboza kuri Noheli ninako “Kimirantare” bizagenda uyu mwaka wa 2019.

Riderman ari mu bahanzi bazanye amatwara mashya mu muziki agakundisha abantu ibihangano bya Hip Hop mu Rwanda, ubwamamare bugaragazwa na album zirindwi amaze gushyira hanze.
ADVERTISEMENT

Kuva mu 2008 ubwo yamurikaga album ye ya mbere nta na rimwe arakora igitaramo ngo abure abantu, ahubwo muri Petit Stade aho ibitaramo bye bikunze kubera haba hakubise huzuye.
Igitaramo aheruka gukora akishimirwa mu buryo bukomeye ni icyo yakoze muri 2017, amurika Mixtape ye yise ‘Filime’ .
Riderman yavukiye i Bujumbura tariki 10 Werurwe 1986. Ni we mfura mu bavandimwe batanu bavukana, abahungu batatu n’abakobwa babiri.
Mu mabyiruka ye, yakundaga gukina umupira w’amaguru gusa ngo yakundaga radiyo bitangaje ku buryo bayimukubitiraga kubera kuyicokoza! Nubwo yakundaga muzika ngo ntabwo yumvaga ko azavamo umuririmbyi ahubwo inzozi ze zari kuzandika igitabo.

Yatangiye kwandika imivugo ageze mu mashuri yisumbuye maze akumva indirimbo yibanda cyane ku magambo azigize;mu kumva indirimbo z’umuhanzi 2PAC niho yakuye igitekerezo cyo gukoresha imivugo yahimbaga agatangira kuyiririmba.
Yatangiye kuririmba nyuma ya 2005, muri Gicurasi 2006 yinjiye muri groupe UTP soldiers yari igizwe n’inshuti ze NEG G The General na MIM, yakoranye indirimbo umunani na UTP maze asohora indirimbo ku giti cye ya mbere mu 2007 yise ‘Turi muri Party’ ; gusa ntiyatinze muri iri tsinda kuko yaje kurivamo maze atangira gukora ku giti cye.

Aha ni mu Karere ka Gakenke aho aherutse gushimisha abakunzi be mundirimbo bakunze

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO









Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 20 October, 2019








FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links