ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Magufuri yabwiye abakobwa ati: "Nibakubwira ngo uri mwiza ujye ubasubiza ko bajya kubibwira ba nyina"

by CHIEF EDITOR 9 October. 2019 @rwandatoday 9K Views


0910201900524048f644f5d42a595854329e154e1828bb.jpg
ADVERTISEMENT



Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli yavuze ko yumiwe kuko nta gikorwa ku bagabo bateye inda abanyeshuri 229 mu karere ka Rukwa mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’iki gihugu.


Inkuru dukesha bbc ivuga ko ibi yabitangaje ubwo yasuraga ako karere ku munsi w’ejo ku wa kabiri.


Magufuli yagize ati: "Leta iri gutanga uburezi nta kiguzi naho aba bagabo bo bashishikajwe no gutera inda abakobwa. Kuki nta cyakozwe kuri aba bagabo?"

ADVERTISEMENT

Yagiriye inama abanyeshuri b’abakobwa kwanga ibishuko by’abagabo bashaka kubarangaza bababuza gukomeza kwiga.


Yagize ati: "Nibakubwira ngo uri mwiza, babwire bajye kubibwira ba nyina. Ntimukagire ubwoba bwo gukoresha imvugo ikarishye. Ni mwe bayobozi b’ejo hazaza kandi ndashaka ko mwibanda ku masomo yanyu".


Yongeyeho ati: "Ikigero cy’inda ziterwa abakobwa muri aka karere [ka Rukwa] giteye ubwoba, kandi nari niteze ko abagabo 229 bateye inda abo bakobwa nsanga bafunze".


Yanenze abayobozi b’inzego z’ibanze n’abanyamadini avuga ko bananiwe akazi kabo.


Mu 2017, Perezida Magufuli yanenzwe bikomeye ubwo yavugaga ko abakobwa babyaye bakiri abanyeshuri badakwiye kongera gusubira ku ishuri nyuma yo kubyara.


ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO









Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 20 October, 2019








FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links