ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

RIB yahase ibibazo bikakaye Ingabire Victoire ku gitero cy’i Musanze

by RWANDATODAY EDITORIAL 9 October. 2019 @rwandatoday 19K Views


09102019001941Victoire-Ingabire-Umuhoza-speaks-2010.jpg
ADVERTISEMENT



Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rwahamagaje Ingabire Umuhoza Victoire, umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi ritaremererwa gukorera mu Rwanda, kugira ngo abazwe ku kuba hari aho yaba ahuriye n’igitero cyagabwe mu karere ka Musanze mu mpera z’icyumweru gishize, kigahitana abantu 14, abandi 18 bagakomereka.

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste yemereye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko Ingabire yahamagajwe n’uru rwego ngo abazwe kuri icyo gitero, ariko ntiyigeze (Mbabazi) atangaza byinshi kuri aya makuru.

Yagize ati “Ni byo yahamagajwe ngo abazwe ku bitero byabereye i Musanze, ariko ibyinshi kuri icyo kirego bifitwe n’umugenzacyaha ukurikirana iyo dosiye. Nta makuru arambuye ahari ubungubu”.
ADVERTISEMENT

Amakuru aravuga ko bamwe mu bakorana na Ingabire baba bafite aho bahuriye n’igitero cyo mu ijoro rishyira tariki ya 05 Ukwakira 2019, cyagabwe ku baturage b’abasivile.

Polisi y’igihugu yavuze ko abagabye igitero bari bitwaje intwaro zirimo n’iza gakondo.

Polisi y’igihugu kandi, nyuma yatangaje ko 19 mu bagabye igitero baje kwicwa, naho abandi batanu barafatwa.

Nyuma y’iki gitero, Ingabire yaracyamaganye, asaba abakigabye “gusubiza inkota mu rwubati”, yungamo ati “ntimushobora gukunda igihugu igihe mwica abaturage bacyo.”

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO









Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 20 October, 2019








FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links