ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Maitre Dodian Yasohoye amashusho y'indirimbo ye Yamutwaye Arenga igice cya Miliyoni[REBA VIDEO HANO]

by HALELUYA DESIRE 8 October. 2019 @rwandatoday 7K Views


08102019144056PhotoGrid_1570569371862.jpg
ADVERTISEMENT


Maitre Dodian yamaze gushyira ahagaragara  amashusho y'indirimbo ye "REKA KURIRA" amashusho yamutwaye arenga Igice cya miliyoni y'amanyarwanda kugirango indirimbo yose irangire,akaba asaba abanyarwanda/kazi kureba iyi ndirimbo banayisangiza incuti zibo kuko ngo ni nziza cyane.

Ngarukiyintwali jean de Dieu umaze kumenyekana ku izina ry'ubuhanzi nka Maitre Dodian ni umusore wavukiye mu Karere ka Rulindo gusa Akaba yibera mu mujyi ari naho akorera Umuziki we nkuko yabidutangarije. Maitre Dodian ni umwe muri ba bahanzi bazwiho ubuhanga ariko ugasanga kumenyaka ku rwego rukomeye bisa ntibitarabakundira gusa we usanga ibi bitamuca intege nk'umuhanzi w'umuhanga kandi uzi icyo ashaka kubera ko aziko gukora cyane no kudacika intege aribyo bizamugira icyo yifuza kugeraho.
Uyu musore uririmba Injyana zitandukanye harimo RNB , Afro Beat , Zouk na Talab injyana izwi mu gihugu cya Tanzania Ku muhanzi mboso,iyi njyana yayirimbye mu ndirimbo ye yitwa BYANYABYO. Mu minsi ishize nibwo aheruka gushyira Hanze Indirimbo ye yise "reka kurira" Indirimbo yakozwe na  Producer Heavy Kick mu buryo bw'amajwi.
Iyi ndirimbo yakoze nyuma yo guhemukirwa numwe mu ba producer ukomeye hano mu Rwanda aho we na Mr kagame yari amaze kubakorera Indirimbo "ikiganza" nyuma nuko yanga kuyibaha ababwira ko yayibuze ibintu maitre dodian avuga ko bitaribyo kubera ko uyu muproducer amaze kuvuga ko Indirimbo yayibuze Maitre Dodian na Mr kagame bamusabye kongera kuyisubiramo arabyanga bahitamo kujya kuyikorera ahandi ,nyuma imaze gusohoka icyatunguye aba basore bombi ni ukuntu uwo mu Producer yahise abatangariza ko Indirimbo yayibonye ibintu byahise byerekana ko Indirimbo yayibimye abishaka, Maitre Dodian we ngo yaketse ko Indirimbo yaba yarayibimye ngo azayihe undi muhanzi ubarushya izina bijyanye nukuntu yari Indirimbo nziza cyane.
ADVERTISEMENT

Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi ubu Maitre Dodian yamaze no kuyikorera amashusho yayo. Nkuko yabidutangarije yavuze ko Indirimbo irimo ubutumwa bwiza buhumuriza abantu ko nyuma yo kurira haza guseka, ikindi yagarutse ku mwimerere uri mu mashusho yiyi Ndirimbo aho yavuzeko ibyo yaririmbye N'amashusho yayo bihuye neza,ikindi ababyinyi barimo ntibasanzwe nkuko uzayireba azabyibonera.
"Indirimbo yitwa  reka kurira, ni indirimbo irimo  ubutumwa  buhumuriza abantu  ko batakagombye kwiheba,  aho mvuga  ko  harubwo uba urira  ariko  nyuma  ugaseka, ngirango ku ndirimbo natanzemo n'ingero  aho  navuze nti: igisupusupu yirukanse imihanda acuranga umuduri bamuha  urwamenyo igitondo  kimwe bucya yagafashe,  nabariraga bageraho bagaseka.
Umwihariko uri muri ino video(amashusho) ni uko  ifite script  ijyanye nibyo naririmbye, aho  natangiye ngaragaza kwiheba kumuntu anywa  inzoga nyinshi n'itabi,ariko  nyuma agafata  umwanzuro akareka inzoga  agakora agahera hasi akora  capati  nyuma  akagira iduka, akabaho neza,  ikindi  harimo ababyinyi ba bakobwa beza  bacugusa ibyinyuma(amabuno) ukabona  binogeye amaso, n'abasore bakora Siporo"umuhanzi Jean de Dieu Wiyise Maitre Dodian nk'izina ry'ubuhanzi

Iyi ndirimbo reka kurira ya Maitre Dodian amashusho yayo yakozwe na Director Hirwa Sincerite ukorera mu gihugu cya Kenya,ikaba yaramuhenze cyane dore ko yamutwaye agera ku bihumbi magana atandatu (600.000frws) aho aya mafaranga yagendeye mu kuzana director ava muri kenya , ikini ni aho amashusho yafatiwe, ababyinyi bayibyinyemo nabo  barishuwe n'ibindi byinshi byagendeyeho amafaranga.
"Video  yakozwe na  director  witwa  Hirwa sincerite  akaba akorera mu gihugu cya  kenya,  ikaba yarantwaye asaga ibihumbi 600.000frws kuko  urumva  kugirango Director aze  inaha mu Rwanda  biragoye,  ababyinyi barishyuwe,  location(aho video yakorewe) n'ibindi byinshi biba  biri inyuma yibyo"

Tubibutse ko Maitre Dodian yaherukaga gushyira Hanze amashusho y'indirimbo ye yitwa Ikaganza yafatanyije na Mr kagame ikaba yo yarakozwe na Director uzwi ku izina ABGodwin mu gihe Heavy Kick yari yakoze mu buryo bw'amajwi.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO YA "REKA KURIRA"BY Maitre Dodian

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO









Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 20 October, 2019








FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links