ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Dore ibintu bitanu bigiye guhinduka kuri whatsapp bishobora kutazashimisha abayikoresha KANDA HANO

by Edouard Nsengiyumva 8 October. 2019 @rwandatoday 47K Views


08102019103541TELEMMGLPICT000169774162_trans_NvBQzQNjv4BqNdM7HUHKb151yBpHW-RuWuH5gKimeOwH_33dGYOsxpQ.jpeg
ADVERTISEMENT


Kugeza ubu urubuga rwa whatsapp nirwo rubuga rwa mbere ku isi rukoreshwa n’abantu benshi mu guhanahana amakuru akubiyemo ubutumwa bwanditse, bw’amajwi cyangwa bw’amashusho.
Uru rubuga rufitwe mu biganza n’ikigo cya facebook gisanzwe kiyoborwa na Mark Zuckerberg rushobora gukoreshwa mu bikoresho bitandukanye birimo ibikoresha system ya android, iOS ndetse na windows. Kuri ubu rero nyuma y’imyaka igera isaga 10 igeze ku isoko yagiye ikorerwa impinduka nyinshi mu rwego rwo gutuma abayikoresha banyurwa kurushaho. Icyakora kuri ubu impinduka zigiye kuza zo zirakomeye ndetse hari nabo zitazashimisha zimwe na zimwe.
ADVERTISEMENT

Icyakora nanone hari impinduka zimwe zari zikenewe ndetse abantu benshi bajyaga bifuza kubona ndetse kuri ubu ibyifuzo bya bamwe bikaba bigiye gusubizwa. Dore impinduka zigiye gushyirwa muri whatsapp.
Ubutumwa bwisiba (VanishingTexts)

Bashobora kuba batumva neza akamaro k’iyi mpinduka cyangwa se ugasanga batari kuyisobanukirwa, ariko nanone hari benshi bemeza ko iyi mpinduka yari ikenewe kuko hari henshi igenda ikenerwa cyane cyane ko hari n’izindi mbuga ziyigira nka snapchat kubayikoresha. 
Wakwibaza uti ese iyi ikora ite? Ubu buryo niburamuka bugejejwe muri whatsapp buzajya buguha uburenganzira bwo kohereza ubutumwa bushobora kwisiba (kubura) mu gihe runaka wowe uzajya ubwemezaho. Urugero: ushobora kwandika ubutumwa mbere yuko ubwohereza ukandika ugashyiraho ko nyuma y’amasegonda atanu uwo wabwoherereje aza kuba atakibubona. Nukuvuga ko cya gihe wemejeho iyo kigeze uwo wabwoherereje amaze kubusoma buhita bwisiba.
Ubu buryo kandi abantu bakoresha system ya whatsapp beta bo batangiye kububona ariko buri gukora ku ma groups gusa. Biravugwa ko kandi mu gihe ubu buryo buzaba bwamaze gutunganywa nta n’umuntu uzajya abasha gufotora (screenshot) ikiganiro mwagiranye ngo akigumane wowe utabimwemereye.
Uburyo bwijimye (dark mode)

Ubu buryo abantu benshi bakoresha izindi mbuga nka twitter na Instagram bwamaze kugeramo. Ku batabisobanukiwe ubu buryo bufasha abantu benshi cyane cyane abagira ibibazo by’amaso gusoma mu mwijima mu buryo bworoshye. Ku bibaza uko ubu bukora iyo wemeje Dark Mode muri telephone yawe ahantu hose hari ibara ry’umweru hahita hahinduka umukara bityo ugahita umera nkuri gusoma urupapuro bisanzwe. Nibamara gutunganya ubu buryo buri muntu usanganywe whatsapp asabwa gushyiraho uburyo bushya bugezweho (updates) ubundi ibindi byose byijyanemo.

WhatsApp mu bikoresho byose (WhatsApp across devices)

Ubusanzwe whatsapp ikora muri telephone aruko wabanje kwemeza mo numero yawe cyangwa numero ya telephone ariko iri ku murongo ikaba ari numero imwe gusa. Bivuze ko ntabundi buryo wayikoresha udafite telephone yawe ntanubwo byakunda ko wayishyira mu yindi telephone ukoresheje numero imwe kuko hamwe ihita ivamo ikajya ahandi uyemeje. Nyamara usanga ari uburyo twakwita nk’ubwasigaye inyuma bitandukanye na facebook cg Instagram aho usanga ushobora kuyikoresha muri telephone irenze imwe cyangwa ukaba wayishyira (login) muri telephone, muri mudasobwa ndetse n’ikindi gikoresho cy’ikoranabuhanga kandi hose ukaba wabikoreshereza icyarimwe.
Ubusanzwe kugira ngo ukoreshe whatsapp kuri mudasobwa bigusaba kuba ufite telephone yawe hafi kandi iri kumurongo wa internet ndetse na mudasobwa ifite internet maze ugakoresha uburyo bwa scan whatsapp web ukabihuza. Gusa kuri ubu nkuko byatangajwe uburyo bushya nibumara gutunganywa uzajya uba ushobora gushyira (install) whatsapp muri phone yawe icyarimwe unayishyire muri computer cyangwa tablet kandi hose zikore neza kimwe kidakeneye ikindi.
WhatsApp kuri iPad (WhatsApp on iPad)

Biteganyijwe ko uburyo bwo kujya kuri whatsapp nibumara guhindurwa abantu batunze za iPad bazaba babasha no gushyira whatsapp muri ibyo bikoresho byabo. Ahanini bitewe nuko iPad itajyamo simcard kandi whatsapp ikaba idakora mu kintu gikoresha wireless (WIFI) gusa nkuko iPad ikora ubu buryo bushya buzemerera abakoresha iPad kubona whatsapp kuburyo buboroheye batagombye gukenera uruhare rwa telephone kuruhande.
Whatsapp ntizongera kuboneka kuri iOS 8.

Ibi birareba abantu bakoresho ibikoresho bya apple cyane cyane telephone za iPhone zifite gahunda (OS) yokurwego rwa munani ndetse no munsi. Ibi birasa nk’ibyo whatsapp nanone yigeze gukora kuri telephone za blackberry na android ya 2.3.7 no munsi yayo icyo gihe izi telephone zakuwemo whatsapp kubera ko zitari zigifite ubushobozi bwo gukoresha whatsapp yari igezweho.
Kuri ubu rero bigeze kubakoresha iphone ndetse bitangazwa ko aba bafite kugeza ku itariki ya 01 Gashyantare 2020 nyuma yaho bakazaba batakibasha gukoresha whatsapp kuri iOS8 aha ninaho abenshi bavuze ko hari abatazishimira izi mpinduka kuko bizatuma abenshi bahatirwa kugura ama telephone mashyashya kugira ngo bakoreshe whatsapp. Icyakora nanone bivugwa ko abantu bakoresha iyi porogaramu Atari benshi cyane kuburyo nta kibazo gikomeye bizatera.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO













Nature
by : RWANDATODAY 4 December, 2019




FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links