ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Umuramyi Emmy Niyonzima yashyize hanze indirimbo nshya yise "" Ni wowe ""

by OUR REPORTER 8 October. 2019 @rwandatoday 16K Views


08102019061428IMG-20191008-WA0031.jpg
ADVERTISEMENT



Iyi ni indirimbo ya kane uyu muramyi amaze gushyira hanze nyuma ya Ibyo yakoze, Urampagije na arantabara yakunzwe n'abatari bake. Nyuma y'iminsi mike amaze ateguza abantu iby'iyi ndirimbo, Umuramyi Emmy Niyonzima yayishyize hanze mu mpera z'Icyumweru gishize.


Indirimbo "Ni Wowe", ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bw'uko muri iyi si nta handi hari amahoro usibye mu Mana. Umuramyi Emmy Niyonzima avuga ko iyi ndirimbo yayanditse ahereye kw'ijambo ry'Imana riboneka mu gitabo cya Zaburi 84:3 "Umutima wanjye urifuza ibikari byawe, Ndetse biwutera kugwa isari..."
ADVERTISEMENT


Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru, Umuramyi Emmy Niyonzima yatangaje ko iyi ndirimbo ayitezeho kuzahembura imitima y'abazayumva bikabasubizamo imbaraga mu bugingo ndetse yongeraho ko ku bw'imbaraga z'Imana, iyi ndirimbo izagera kure. 


Ubusanzwe Umuramyi Emmy Niyonzima ni umukristo usengera kuri ADEPR Muhoza mu karere ka Musanze, aho ari umuyobozi w'imiririmbire muri Korali Shiloh. Emmy Niyonzima yatangiye muzika ihimbaza Imana akiri umwana, abikuriramo bigera aho mu mwaka wa 2018 agira igitekerezo cyo kwinjira muri muzika ihimbaza Imana nk'umuhanzi ku giti cye, aho yahereye ku ndirimbo 'Ibyo yakoze'.

Umuramyi Emmy Niyonzima yaririmbye mu bitaramo bikomeye bigiye bitandukanye birimo "Calvary Album Launch"; igitaramo cyabereye muri DOVE hotel, "URAHAMBAYE Live concert"; Igitaramo yahuriyemo na Serge Iyamuremye muri katedarali Yohani Umubatiza wera ndetse n'ibindi bitaramo yitabiriye mu bice bitandukanye bya Musanze na Rubavu.


Umuramyi Emmy yatangaje ko afite inzozi zo kuzarenga imipaka y'u Rwanda akavuga ubutumwa bwiza mu ndirimbo mu bihugu byo hanze.






ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO













Nature
by : RWANDATODAY 4 December, 2019




FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links