ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Gakenke:Abaturage bo mumurenge wa Coko batewe impungenge n'ikawa yabo yarwaye kirabiranya

by Edouard Nsengiyumva 8 October. 2019 @rwandatoday 2K Views


0810201903441620191008_123817.jpg
ADVERTISEMENT


Bamwe mu bahinzi ba Kawa bo mu Murenge wa Coko, Akagari ka Nyange baravuga ko kawa yabo yo mu bwoko bwa Robusta (Coffea Canephora V. Robusta) ihingwa mu mibande y’imisozi yibasiwe n’indwara yitwa Kirabiranya (Coffee Wilt Disease). Kabanda Laurent, avuga ko ubukungu bwabo bushingiye ku gihingwa cya kawa kuko ariyo nkingi y’ubukungu bwabo. Akomeza avuga ko kawa yabo yafashwe n’indwara ituma igiti cya kawa cyuma. 
ADVERTISEMENT

Mu rwego rwo kurwanya iyi ndwara, Ubuyobozi bwa NAEB buravuga ko ibiti byafashwe bigomba kurandurwa bigatwikwa hagamijwe gukumira ko iyi ndwara yakwira hose, NAEB ivuga kandi ko hazashakwa indi mbuto ya kawa izasimbura izaranduwe iberanye n’Akarere. Nkurunziza Issa, Umuyobozi ushinzwe ibihingwa byoherezwa mu mahanga muri NAEB avuga ko iyi ndwara kuyirwanya ari ukurandura ibiti byafashwe byose bigatwikwa bikazasimbuzwa ibindi. Yijeje abahinzi ba kawa bo mu Murenge wa Coko ko bazababa hafi mu guhangana n’uburwayi bwagaragaye no kubafasha kubona izindi ngemwe za kawa zisimbura izarwaye. Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, Bwana Niyonsenga Aimé François arasaba abaturage gukomeza kwita kuri kawa yabo barwanya uburwayi bwibasiwe iki gihingwa. 

Yakanguriye kandi abaturage gufata neza kawa bakora imirimo ijyanye no gusasira, gukata kawa, gufumbira kuko biri mu bishobora gukumira uburwayi. Kugeza ubu Kawa yo mu bwoko bwa Robusta yatewe mu Mirenge ya Coko, Minazi na Ruli mu nkuka z’uruzi rwa Nyabarongo niyo yibasiwe n’iyi ndwara ya Kirabiranya ya kawa.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO









Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 20 October, 2019








FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links